Cricket: Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi igeze ku munsi wa gatanu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Botswana 38-37 Mali

Lesotho 81-126 Saint Helena

Taliki 24-11-2022

Malawi-Saint Helena (Gahanga-09h30

Rwanda-Seychelles (IPRC Kigali-09h30)

Botswana-Kenya (Gahanga-13h45)

Rwanda-Mali (IPRC Kigali-13h45)

Ku wa Kabiri taliki 22 Ugushyingo 2022 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa 5 mu irushanwa  ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika mu bagabo mu mukino wa Cricket «ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 ».

Mu mikino 4 yari iteganyijwe, ibiri ni yo yabaye indi ntiyashobora kuba kubera imvura.

Mu mikino yabaye,  ikipe ya Botswana yatsinze Mali mu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino kubera ikirere hemejwe ko hakinwa udupira 78 (13 Overs),   Botswana yatangiye itera agapira « Bowling » mu gihe Mali yakubitaga agapira ishaka amanota « Batting ». Mu dupira 66 (11 Overs), ikipe yakoze amanota 37 abakinnyi bayo bose basohorwa mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe ya Botswana yasabwaga amanota 38  yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 32 (5.2 Overs) ikora amanota 38 ihita yegukana intsinzi.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Saint Helena yatsinze Lesotho, umukino wabereye muri IPRC Kigali.

Muri uyu mukino na wo kubera ikirere hejemejwe ko hakinwa udupira 90 (15 Overs), ikipe ya  Saint Helena ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 90 (15 Overs) ikora amanota 126 mu gihe abakinnyi 6 ari bo basohowe mu kibuga (6 Wickets).

Ikipe ya Lesotho mu gice  cya kabiri yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 81 (13.3 Overs) ubwo yari imaze gukora amanota 81, abakinnyi bayo bose basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe ya Saint Helena ni yo yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 45.

Imikino ibiri yari iteganyijwe nyuma ya saa sita guhera saa saba n’iminota 45 (13h45) nta bwo yabaye kubera imvura aho buri kipe yahawe inota rimwe.

Iyi mikino ni uwagombaga guhuza ikipe ya Mali na Saint Helena netse n’uwagombaga guhuza Malawi na Seychelles.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 5, ikipe ya Kenya ni yo ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 8  ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota 6, ku mwanya wa 3 hari Malawi n’amanota 6 , Saint Helena iri ku mwanya wa 4 n’amanota 6. Ku mwanya wa 5 hari ikipe ya Botswana n’amanota 5, Lesotho iri ku mwanya wa 6 n’amanota 4, Seychelles ku mwanya wa 7 n’amanota 3  naho ku mwanya wa nyuma wa  8 hari Mali n’amanota 2.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 6

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Ugushyingo 2022 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose. Imikino izakomeza ku wa Kane taliki 24 Ugushyingo 2022 hakinwa imikino y’umunsi wa 6 aho ikipe ya Malawi izakina na  Sainte Helena i Gahanga(09h30), ikipe y’u Rwanda  ikine na Seychelles muri IPRC Kigali (09h30). Ikipe ya Botswana izakina na Kenya i Gahanga (13h45) naho  ikipe y’u Rwanda ikine na Mali muri IPRC Kigali (13h45).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE