Cricket : Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere muri “Victoria Series 2023”

Cricket : Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere muri “Victoria Series 2023”

UAE 84-69 Kenya

Uganda 62-61 Rwanda

Taliki 19-04-2023

Tanzania-UAE (8h30)

Kenya-Rwanda (12h50)

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore iri i Kampala muri Uganda aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga “Victoria Series 2023”.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, taliki 18 Mata 2023, ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Uganda.

Muri uyu mukino wabereye  ku kibuga cya “Lugogo Cricket Oval”, ikipe y’u Rwanda ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting”, mu dupira 120 (20 Overs), ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 61, abakinnyi 10 basohorwa mu kibuga (10 Wickets).

Mu gice cya kabiri ikipe ya Uganda yasabwaga amanota 62 kugira ngo yegukane intsinzi nta bwo byayigoye kuko  mu dupira 67 (11.1 Overs) yahise ikora aya manota 62 mu gihe abakinnyi 3 ari bo basohowe mu kibuga (3 Wickets).

Uyu mukino wabimburiwe n’uwahuje ikipe ya Kenya  na UAE. Ikipe ya UAE yitwaye neza itsinda Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 15.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 19  Mata 2023, imikino irakomeza aho ikipe ya Tanzania ikina na UAE naho Kenya ikine n’ikipe y’u Rwanda.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya kabiri  ryitabiriwe  n’amakipe 5 arimo ikipe y’u Rwanda, UAE, Tanzania, Kenya na Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  2. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  3. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  4. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32
  5. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19