Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yitwara neza

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Botswana 106-108 Rwanda

Lesotho 138-107 Mali

Taliki 18-11-2022

Rwanda–Saint Helena (Gahanga-09h30)

Botswana-Lesotho (IPRC Kigali-9h30)

Kenya-Malawi (Gahanga-13h45)

Mali-Seychelles (IPRC Kigali-13h45)

Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza mu  irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika « ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 » ririmo kubera mu Rwanda kuva taliki 17 Ugushyingo 2022.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Botswana. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda ni yo yatsinze «Toss » maze ihitamo  gutangira itera agapira « Bowling »  aho ikipe ya Botswana yatangiye ikubita agapira ishaka amanota  « Batting».

Mu dupira  120 (20 Overs), Botswana yakoze amanota 106. Ikipe y’u Rwanda kugira ngo yegukane intsinzi yasabwaga amanota 107. Iyi kipe na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 104 (17.2 Overs) ikora amanota 108 mu gihe abakinnyi 5 ari bo basohowe mu kibuga (5 Wickets).

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino ni Akayezu Martin ukinira ikipe y’u Rwanda aho yasohoye mu kibuga abakinnyi bane (4 Wickets).

Dusingizimana Eric ukinira ikipe y’u Rwanda  ni we wakoze amanota menshi muri uyu mukino (33).

Dusingizimana Eric watsinze amanota menshi (33)

Nyuma y’uyu mukino, Akayezu yatangaje ko umutoza yari yababwiye ko Botswana ari ikipe ikomeye anabereka uburyo bagomba gukina  barabikurikiza ari na yo mpamvu bitwaye neza.

Akomeza avuga ko mu mikino isigaye nta kujenjeka ko  buri kipe ishobora gutsinda gusa kuba batsinze umukino wa mbere byabateye ishyaka intego  akaba ari ugukomeza gutsinda bakazamuka ari aba mbere.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent yatangaje ko bakinnye n’ikipe  ibarusha kuko iri ku mwanya wa 44 u Rwanda rukaba ku wa 71 ariko mu kibuga nta kidashoboka.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent

Ati: “Umuntu ashobora kwibaza ati kuki mudatwara igikombe, mu mikino myinshi abantu baba bashaka igikombe ariko ntibashaka kumenya aho kiva, bisaba kwiha igihe n’iyo yaba imyaka 5.”

Rubagumya yakomeje avuga ko ubu uyu mukino ibyawo byarangiye ahasigaye ari ukwitegura imikino ikurikiraho.

Agaruka ku byo bagomba gukosora, Rubagumya yagize ati : “Mu gutera agapira hari igihe tubikora nabi uwo duhanganye akabona inota kandi agapira ntikabarwe, nitubikosora n’indi mikino  isigaye tuzayitsinda”.

Muri uyu mukino, ikipe ya Botswana yabonye amanota 18  kubera udupira twatewe nabi mu gihe u Rwanda rwabonye amanota 6.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi  be bakinnye kandi ko bifuza gukomerezaho kugira ngo bitware neza.

Akomeza avuga ko ubu ari ugutegura buri mukino aho  bareba amakosa bakoze bakayakosora bikabafasha kwitwara neza mu wundi mukino.

 Ikipe ya Lesotho yatsinze Mali

Mu wundi mukino w’umunsi wa mbere wabaye, ikipe ya Lesotho yitwaye neza itsinda Mali,   umukino wabereye  muri IPRC Kigali.

Hari imikino itasojwe

Ikipe ya Kenya yakinnye na  Saint Helena i Gahanga aho imvura nyinshi yaguye Kenya imaze gukora amanota 48 mu dupira 24 (4 Overs).

Mu wundi mukino na wo waberaga muri IPRC Kigali hagati ya Botswana  na Seychelles, imvura yaguye Botswana imaze gukora amanota 115 mu dupira 90 (15 Overs).

Muri iyi mikino yombi amakipe yagabanye amanota aho buri kipe yabonye inota rimwe.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere, ikipe ya Lesotho iyoboye urutonde n’amanota 2 inganya n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa 3 hari Botswana ikurikiwe na Kenya (4), Seychelles (5), Saint Helena (6) zose zifite inota rimwe, Mali iri ku mwanya wa 7 ndetse na Malawi ku mwanya wa 8 aho nta nota zifite.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri 

Kuva kuri uyu wa  Gatanu, taliki 18 Ugushyingo 2022 imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi irakomeza aho ikipe y’u Rwanda ikina na Saint Helena i Gahanga (09h30), Botswana ikine na Lesotho muri IPRC Kigali (9h30),  Kenya na Malawi i Gahanga (13h45) naho Mali ikine na Seychelles muri IPRC Kigali (13h45).

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE