Cricket: Ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri Nigeria

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva taliki 27 Werurwe kugeza 02 Mata 2023 i Lagos muri Nigeria hazabera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore  “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023”. Rizitabirwa n’ibihugu 5 birimo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Cameroun n’u Rwanda.

Iri rushanwa  ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri biteganyijwe ko amakipe yose agomba kuba yageze i Lagos ku wa Gatandatu taliki 25 Werurwe 2023  hanyuma taliki 26 Werurwe 2023 akorere imyitozo ku kibuga kizaberaho iri rushanwa cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval.

Tafawa Balewa Square Cricket Oval

Uko irushanwa rizagenda

Aya makipe uko ari 5 azakina hagati yayo kuva taliki 27 Werurwe  kugeza 01 Mata 2023  hanyuma taliki 02 Mata 2023, ikipe ya 3 n’iya 4 zihatanire umwanya wa 3 hanyuma ikipe ya 1 n’iya kabiri zihatanire igikombe. Taliki 03 Mata 2023 ni bwo amakipe azasubira iwayo.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda

Nyuma y’irushanwa “Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023” ryabaye taliki 04 kugeza 12 Werurwe 2023, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhambulo yahamagaye abakinnyi 16 aho  batangiye umwiherero taliki 20 Werurwe 2023.

Aba bakinnyi ni Uwera Sarah, Mutoniwase Clarisse, Ingabire Sifa, Muhawenimana Immaculate, Ikuzwe Alice, Bimenyimana Marie Diane, Ishimwe Gisèle, Uwase Merveille, Murekatete Belise, Vumiliya Margueritte, Nyirankundineza Josiane, Uwase Geovanis, Ishimwe Henriette, Irera Rosine, Tuyizere Cynthia na Irakoze Flora.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali yerekeza i Lagos ku wa Gatandatu taliki 25 Werurwe 2023.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2022.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE