Cricket: Ikipe ya Kenya ni yo iyoboye urutonde mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Malawi  165-91 Mali

Kenya  237-70 Lesotho

Rwanda  159-97 Malawi

Saint Helena 125-123 Seychelles

Taliki 22-11-2022

Botswana-Mali (Gahanga-9h30)

Lesotho-Saint Helena (IPRC Kigali-9h30)

Malawi-Seychelles (Gahanga-13h45)

Mali- Saint Helena (IPRC Kigali-13h45)

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 4 yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kenya  yitwaye neza itsinda ikipe ya Lesotho bituma ihita iyobora urutonde  by’agateganyo mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika mu bagabo  « ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 » rikomeje kubera mu Rwanda kuva taliki 17 Ugushyingo 2022.

Mu mikino yabaye, ikipe ya Kenya  yatsinze Lesotho ku kinyuranyo cy’amanota 167. Iyi kipe  ni yo yatangiye ikubita agapira  ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 237 mu gihe abakinnyi 5 ari bo basohowe mu kibuga (5 Wickets).

Ikipe ya Lesotho yasabwaga amanota 238 na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” ubwo yari imaze gukora amanota 70 mu dupira 90 (15.2 Overs) abakinnyi 10 basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe ya Kenya yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 167. Iyi kipe yahise inayobora urutonde by’agateganyo n’amanota 8  kuko uyu wari umukino wa gatatu itsinze nyuma yo gutsinda ikipe y’u Rwanda na Mali mu mikino y’umunsi wa 3 yabaye ku Cyumweru taliki 20 Ugushyingo 2022.  Muri rusange ikipe ya Kenya imaze gukina imikino 5, imikino ibiri ya mbere yanganyije na Saint Helena ndetse na Malawi.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze Malawi

Ikipe y’u Rwanda mu mikino y’umunsi wa kane yitwaye neza itsinda ikipe ya Malawi. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda ni yo yabanje gukubita agapira ishaka amanota  “Batting” maze mu dupira 120  (20 Overs) ikora amanota 159.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Malawi yasabwaga gutsinda amanota 160 ngo  yegukane intsinzi yatangiye gukubita agapira ishaka amanota  “Batting” maze  ubwo yari imaze gukora amanota 97 mu dupira 101 imvura yahagaritse umukino  ariko  hakurikijwe uburyo umukino wagendaga n’amanota  ikipe ya Malawi yari ifite hemezwa ko ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 61.

Muri uyu mukino, Niyitanga Wilson ni we witwaye neza aho yakoze amanota 46 mu dupira 32.

Niyitanga Wilson witwaye neza muri uyu mukino

Iyi kipe y’u Rwanda ni umukino wa gatatu yari itsinze muri 4 imaze gukina. Iyi kipe yatsinze Botswana, Saint Helena na Malawi itsindwa na Kenya.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Saint Helena  yatsinze Seychelles naho ikipe ya Malawi itsinda Mali.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 4, ikipe ya Kenya ni yo iyoboye urutonde n’amanota 8, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota 6, ku mwanya wa 3 hari Malawi n’amanota 5, Lesotho iri mwanya wa 4 n’amanota 4, Botswana ku mwanya wa 5 n’amanota 3, Saint Helena ku mwanya wa 6 n’amanota 3, Seychelles ku mwanya wa 7 n’amanota 2 naho ku mwanya wa nyuma wa 8 hari Mali n’inota 1.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa gatanu

Kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Ugushyingo 2022, imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izakomeza   aho igeze ku munsi wa 5. Mu mikino iteganyijwe, ikipe ya Botswana irakina na Mali i Gahanga (9h30), Lesotho ikine na Saint Helena muri IPRC Kigali (9h30), Malawi ikine na Seychelles i Gahanga (13h45) naho  Mali ikine na Saint Helena muri IPRC Kigali (13h45). Ikipe y’u Rwanda nta mukino ifite izaba yaruhutse.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 21, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE