Chris Hughton wari Umutoza wa Ghana yirukanywe kubera umusaruro muke

Chris Hughton wari Umutoza wa Ghana yirukanywe kubera umusaruro muke

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryasezereye Chris Hughton wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo ” Black Stars” kubera gusezererwa mu gikombe cy’Afurika cya 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire itarenze amatsinda.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Yagize iti: ‘’ Twifuje gutangaza ko Chris Hughton yakuwe ku mirimo ye nk’umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’igihugu.

Inama Nshingwabikorwa yafashe icyemezo cyo gusesa itsinda ry’Abatoza rya Black Stars bose. Iri shyirahamwe kandi ryavuze ko minsi iri imbere rizatanga gahunda y’ibikorwa byahazaha by’ikipe y’igihugu ‘’Black Stars.”

Chris Hughton yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana Black Stars tariki 12 Gashyantare 2023 asimbuye Otto Addo wasezeye nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar

Mu mikino itatu y’amatsinda Ghana yakinnye mu gikombe cy’Afurika CAN 2023 nta mukino n’umwe yatsinze isoza ifite amanota 2 gusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38