Chris Hughton wari Umutoza wa Ghana yirukanywe kubera umusaruro muke

Chris Hughton wari Umutoza wa Ghana yirukanywe kubera umusaruro muke

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryasezereye Chris Hughton wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo ” Black Stars” kubera gusezererwa mu gikombe cy’Afurika cya 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire itarenze amatsinda.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Yagize iti: ‘’ Twifuje gutangaza ko Chris Hughton yakuwe ku mirimo ye nk’umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’igihugu.

Inama Nshingwabikorwa yafashe icyemezo cyo gusesa itsinda ry’Abatoza rya Black Stars bose. Iri shyirahamwe kandi ryavuze ko minsi iri imbere rizatanga gahunda y’ibikorwa byahazaha by’ikipe y’igihugu ‘’Black Stars.”

Chris Hughton yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana Black Stars tariki 12 Gashyantare 2023 asimbuye Otto Addo wasezeye nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar

Mu mikino itatu y’amatsinda Ghana yakinnye mu gikombe cy’Afurika CAN 2023 nta mukino n’umwe yatsinze isoza ifite amanota 2 gusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42