Chess:  Hatangijwe ikipe nshya ifite intego yo kuzamura umukino

Chess:  Hatangijwe ikipe nshya ifite intego yo kuzamura umukino

Ku Cyumweru taliki 02 Ukwakira 2022  muri Kigali Century Park Nyarutarama  hatangijwe ku mugaragaro ikipe y’umukino wa Chess “Kigali Chess Academy” ikaba ari umunyamuryango mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE”.

Umuyobozi wa Kigali Chess Academy, Niyibizi Alain Patience yatangaje ko iyi kipe  yari imaze imyaka 2 yitegura, ariko uyu mwaka akaba ari bwo babashije gutangira ku mugaragaro.

Akomeza avuga ko intego bazanye ari iyo kuzamura uyu mukino bahereye mu bakiri bato aho bazakorana n’ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Kigali Chess Academy, Niyibizi Alain Patience

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwifuza ko yazajya itanga abakinnyi  beza mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

Niyibizi agaragaza ko gutangiza iyi kipe ku mugaragaro byatinze kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byinshi bya siporo bitagenda neza kuva 2020-2021.

Mu gutangiza iyi kipe habaye irushanwa ryari mu byiciro bitatu birimo igice cy’abana bakinaga bishimisha  biri no mu rwego rwo kwiga uyu mukino  aho bakiniraga mu busitani “Garden Chess”.

Hari kandi icyiciro cy’ababyeyi bari baherekeje abana babo n’abandi bantu bakuze “Make your First Move” aho byari bigamije kubaha umwanya bagasabana ndetse bakanareba uwo mukino abana babo baje gukina.

Ikindi cyiciro ni irushanwa  ry’abasanzwe bakina “Blitz” ahari hitabiriye abakinnyi 14. Uwitwaye neza akaba ari Nduwayesu Maranatha usanzwe akinira iyi kipe ya Kigali Chess Academy.

Iyi kipe ya Kigali Chess Academy izajya ikorera muri Century Park Nyarutarama.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42