Champions League: PSG yanyagiye FC Barcelona, Man City na Liverpool zitwara neza

Champions League: PSG yanyagiye FC Barcelona, Man City na Liverpool zitwara neza

Paris Saint-Germain yatsinze FC Barcelona 4-2 mu mukino wa UEFA Champions League, mu gihe Liverpool yanyagiye Villareal ibitego 4-3 naho Man City itsinda AEK Athens ibitego 5-1.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, ni bwo mu mijyi itandukanye y’i Burayi hatangiye gukinwa imikino y’Umunsi wa Gatatu wa UEFA Champions League, uwari uhanzwe amaso akaba ari uwa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na FC Barcelona yo muri Espagne.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi asatirana ku buryo bukomeye. Ku munota wa 18, Ousmane Dembélé yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ferran Torres.  Ku munota wa 20, Barcelona yabonye amahirwe yo gutsinda igitego gusa Raphinha umuzamu Matvey Safonov amubera ibamba.

Ku munota wa 24, PSG na yo yagerageje gusatira ibona amahirwe yo gufungura amazamu Ferran Torres ntiyabasha gutsinda umuzamu Joan García akora akazi gakomeye akuramo umupira. Byasabye gutegereza ku munota wa 38 ubwo Désiré Doué yatsndira PSG igitego cya mbere ku mupira yahawe neza na João Neves. Igice cya mbere cyarangiye PSG yatsinze FC Barcelona igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, FC barcelona yari yatangiye imbaraga nyinshi bidatsinze ku munota wa 55’ Xavi Espart yatsinze cyo kwishyura bituma banganya 1-1.

Ikipe ya PSG yongeye guhura n’ibibazo kuko yavunikishije abakinnyi babiri barimo Khvicha Kvaratskhelia na Kapiteni Marquinhos ku munota wa 59, nyuma y’uko rutahizamu Ousmane Dembélé na we yari yavuyemo agize ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere, bituma umutoza Luis Enrique akora impinduka zihuse yinjiza mu kibuga Maghnes Akliouche na Ilya Zabarnyi.

Ikipe yo mu Bufaransa yakomeje gusatira Lucas Hernandez atsinda igitego cya Kabiri ku munota wa 72 ahawe umupira na Désiré Doué watsinze igitego cya mbere. Ku munota wa 79, Lamine Yamal yaboneye igitego cya Kabiri FC Barcelona.

Umukino wakomeje kugaragaramo ishyaka ryinshi PSG iza kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Vitinha ku munota wa 81’. Bidatinze ku munota wa 86’ Fabian Ruiz yatsinze igitego cya kane ku mupira mwiza yahawe na Ashraf Hakimi, byashyize mu mazi abira ikipe ya FC Barcelona.

Umukino warangiye PSG itsinze 4-2, ikomeza kuyobora urutonde n’amanota icyenda inganya na Liverpool. 

Indi mikino yabaye, Sabah FK ikinamo Umunyarwanda ya Joy-Lance Mickels yatsinzwe na Borussia Dortmund ibitego 2-1, Fenerbahçe yanganyije na Slavia Prague ibitego 2-2, AS Roma yanyagiye Slovan Bratislava ibitego 4-0. 

Naho Napoli yatsinze Bodø/Glimt ibitego 4-3, FC Porto yatsinzwe na PSV Eindhoven igitego 1-0 mu gihe VfB Stuttgart yanganyije Atlético Madrid igitego 1-1.

Desire Doue ni we wafunguye ku ruhande rwa PSG
Phil Foden yatsinze ibitego Manchester City itsinda AEK Athens ibitego 5-1
Liverpool imaze gutsinda imikino itatu yose ya Champions League
Umukino wa PSG na FC Barcelona wari uryoheye ijisho
Uburyo Vitinha yatsinzemo igitego cya gatatu cya PSG
Umunyarwanda Joy Lance Mickels, n’ikipe ye ya Sabah FK yatsindiwe iwayo na Borussia Dortmund ibitego 2-1
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola 21 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  2. Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot 21 Ukwakira 2026 Saa 11:47
  3. Burkina Faso yasubijeho igihano cy’urupfu 21 Ukwakira 2026 Saa 10:46
  4. Amagare: Masengesho yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika 21 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  5. U Rwanda rwateye intambwe mu kurinda abana ihohoterwa 20 Ukwakira 2026 Saa 23:05