MININFRA yagaragaje imishinga itanga icyizere cyo kongera amazi meza

MININFRA yagaragaje imishinga itanga icyizere cyo kongera amazi meza

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yagaragaje ko hari icyizere cy’uko ingano y’amazi yo mu gihugu azarushaho kwiyongera kubera imishinga ikomeje gushyirwamo ingufu kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kugeza aamazi meza ku baturage bose. 

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Zingiro Armand, yabigarutseho mu bisubizo mu magamho yagejeje ku bagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) byerekeye imirangire y’amasoko, imicungire y’imishinga, serivisi zo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe. 

Muri ibyo bisubizo yabagejejeho ku wa Kabiri, Abadepite basabye ko hashyirwa imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage batarayabona, gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe cy’izuba no kunoza inyigo z’imishinga y’amazi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abadepite kandi bagaragaje ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo abaturage bataragezwaho amazi babone iyi serivisi, ndetse n’abayafite bakomeze kuyabona mu buryo buhoraho, cyane cyane mu bihe by’izuba.

Banasabye ko inyigo z’imishinga y’amazi zikorwa neza, kugira ngo imishinga ishyirwa mu bikorwa isubize ibibazo by’abaturage kandi itange umusaruro uteganyijwe.

Mu bisobanuro yatanze, Umunyamabanga wa Leta Zingiro Armand yagaragaje ko hari imishinga itandukanye igamije kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi no kwagura imiyoboro iyageza ku baturage.

Muri iyo mishinga harimo kwagura inganda zitunganya amazi za Nzove, Kanzenze na Karenge, ndetse n’uruganda rwa Nyabarongo II rukiri kubakwa. Biteganyijwe ko iyo mishinga izafasha kongera ingano y’amazi atunganywa no kunoza uburyo agezwa ku baturage mu gihugu hose.

Yagaragaje kandi ko kugira ngo imishinga y’amazi itange umusaruro ukenewe, hakenewe kunoza imicungire yayo, kongera ubushobozi bw’abakozi no gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’imitangire y’amasoko.

Mu zindi ngamba yagarutseho harimo gukemura ibibazo byagaragajwe mu igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), kongera ingano y’amazi atunganywa, gusana no kuvugurura inganda zitunganya amazi no kwagura cyangwa gusimbura imiyoboro ishaje.

Hari kandi gushaka ubushobozi bukenewe kugira ngo imishinga yo kugeza amazi ku baturage yihutishwe, bityo abaturage benshi babone serivisi y’amazi meza.

Izi ngamba zigamije kongera amazi aboneka, kunoza imikorere y’ibikorwa remezo biyatanga no gufasha gukemura ibibazo bikigaragara mu kugeza amazi ku baturage.

Kuva mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose nk’imwe mu ngamba zo guharanira iterambere rirambye. Hirya no hino mu gihugu hakozwe imishinga myinshi yongereye ingano y’amazi akoreshwa ndetse n’abaturage ageraho bariyongera.

Nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’Ingo (EICV7) bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 89,7% by’ingo zegerejwe amazi meza. 

Mu igenamigambi rya Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo kugeza ku baturage bose amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2030. 

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Armand Zingiro yagaragaje icyizere cyo kwoyongera kw’amazo meza agezwa ku baturage
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola 21 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  2. Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot 21 Ukwakira 2026 Saa 11:47
  3. Burkina Faso yasubijeho igihano cy’urupfu 21 Ukwakira 2026 Saa 10:46
  4. Amagare: Masengesho yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika 21 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  5. Champions League: PSG yanyagiye FC Barcelona, Man City na Liverpool zitwara neza 21 Ukwakira 2026 Saa 08:59