CAN U-23: Ikipe y’u Rwanda  yatangiye kwitegura imikino yo gushaka itike

CAN U-23: Ikipe y’u Rwanda  yatangiye kwitegura imikino yo gushaka itike

Taliki 22-09-2022

Libiya-Rwanda (Benina)

Taliki 27-09-2022

Rwanda-Libiya (Huye)

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu batarengeje imyaka 23 yatangiye umwiherero aho irimo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’Afurika  mu batarengeje imyaka 23 “Africa U-23 Cup of Nations 2023”.

Iyi kipe y’u Rwanda yatangiye umwiherero  guhera ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2022 aho icumbitse muri Hilltop Hotel i Remera.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda U-23 izakina na Libiya mu ijonjora ry’ibanze. Umukino  ubanza uzabera kuri Sitade Benina Martyrs muri Libiya taliki 22 Nzeri 2022 naho umukino wo kwishyura ubere  kuri Sitade ya Huye  taliki 27 Nzeri 2022.

Ikipe izakomeza hagati ya Libiya n’u Rwanda izahura na Mali mu majonjora y’icyiciro cya kabiri. Naho mu cyiciro cya nyuma cya gatatu, ikipe izitwara neza hagati ya Libiya, u Rwanda na Mali  izahure n’izaba yakomeje hagati ya Burkina Faso, Gambia na Senegal.

Muri rusange iyi mikino ya CAN-23 izabera muri Maroc  muri Kamena 2023 aho  izitabirwa n’amakipe 8. Amakipe 3 ya mbere  azabona itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino Olempike  “Summer Olympic Games 2024” izabera i Paris mu Bufaransa.

Abakinnyi b’Amavubi U-23 bahamagawe

Umutoza mukuru w’Amavubi U-23,  Rwasamanzi Yves  yahamagaye abakinnyi 25 kugira ngo batangire umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’Afurika.

Umutoza mukuru w’Amavubi U-23,  Rwasamanzi Yves 

Abanyezamu: Ishimwe Pierre (APR FC) , Hakizimana Adolphe (Rayon Sports) na Ruhumuriza Clovis (Police FC).

Myugariro: Niyigena Clement (APR FC), Rushema Chris (Marines FC), Twahirwa Olivier (Kiyovu), Nshimiyimana Yunus (APR FC), Ishimwe Jean Réne (Marines FC), Dylan George Francis Maes (Alki Oroklini FC-Cyprus), Nsengiyumva Samuel (Gorilla FC)  na Niyonzima Faustin(Bugesera FC).

Hagati: Rutonesha Hesbone (Gorilla FC), Nyamurangwa Moses (Sunrise FC), Hoziana Kennedy (Bugesera FC) na Kamanzi Ashraf (Mukura).

Rutahizam: Nyarugabo Moïse (AS Kigali), Nsabimana Deny (Kiyovu), Ishimwe Anicet (APR FC), Irankunda Rodrigue (Gorilla FC), Hakim Amissi (Gasogi United), Niyonshuti Hakim (APR FC), Rudasigwa Prince (Rayon Sports), Gitego Arthur (Marines FC), Twagiramungu Kamaro Simon na Ngabonziza Gylain (Marines FC).

Umutoza  mukuru ni Rwasamanzi Yves wungirijwe na Gatera Moussa naho Ndizeye Aime Desire “Ndanda” akaba ari we mutoza w’abanyezamu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42