CAN U-23: Ikipe y’u Rwanda yasezereye  Libiya  mu mikino yo gushaka itike

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 22-09-2022

Libiya 4-1 Rwanda

Taliki 27-09-2022

Rwanda 3-0 Libiya (4-4)

Taliki 20-10-2022

Rwanda-Mali (Huye)

Taliki 27-10-2022

Mali-Rwanda (Bamako)

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu batarengeje imyaka 23 yitwaye neza ikomeza mu cyiciro cya kabiri mu mikino yo gushaka itike y’imikino y’Afurika  mu batarengeje imyaka 23 “Africa U-23 Cup of Nations 2023” nyuma yo gusezerera ikipe ya Libiya.

Taliki 22 Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda yatsindiwe muri Libiya ibitego 4-1. Mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Libiya ibitego 3-0 byatsinzwe na Niyigena Clement ku munota wa 38 na 53 ndetse na Rudasingwa Prince ku munota wa 72.

Niyigena Clement watsindiye Amavubi ibitego 2

Aya makipe yombi yaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko ikipe y’u Rwanda irakomeza kuko yatsindiye  igitego hanze.

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gukomeza izahura na Mali mu majonjora y’icyiciro cya kabiri.  Umukino ubanza uzabera mu Rwanda taliki 20 Ukwakira 2022 naho umukino wo kwishyura ubere muri Mali taliki 27 Ukwakira 2022.

Mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Burkina Faso na Senegal.

Imikino ya CAN-23 izabera muri Maroc  muri Kamena 2023 aho  izitabirwa n’amakipe 8. Amakipe 3 ya mbere  azabona itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino Olempike  “Summer Olympic Games 2024” izabera i Paris mu Bufaransa.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE