Burundi: Miss Popularity yambuwe ikamba burundu

Burundi: Miss Popularity yambuwe ikamba burundu

Mugisha Monica Celeste wari wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Popularity) yambuwe iryo kamba burundu na Sosiyete INGO s.a itegura amarushanwa ya Miss Burundi 2025, imushinja kurenga ku masezerano yari afitanye na yo.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO s.a bwashyize itangazo ahagaragara buvuga ko uwo mukobwa yambuwe ikamba kubera ko yakoze ingendo zijya mu mahanga atabanje kubimenyesha cyangwa ngo abisabire uburenganzira nk’uko amasezerano y’amarushanwa abiteganya.

Muri iryo tangazo ubwo buyobozi buvuga ko bwagerageje kenshi gusaba ibisobanuro n’inyandiko zisobanura izo ngendo ariko ntibabihabwe, ibintu bafashe nk’ikosa rikomeye rinyuranyije n’indangagaciro n’amahame y’iryo rushanwa.

Mu byo yahanishijwe harimo guhita yamburwa burundu ikamba rya Miss Popularity 2025 no kubuzwa gukomeza gukoresha iryo zina, kwamburwa cyangwa gusubiza igitambaro cy’iryo rushanwa, ibirango byaryo cyangwa ikindi cyose gifitanye isano na Miss Burundi mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose.

Mu gusoza iryo tangazo sosiyete ya INGO s.a yibukije umuntu wese wakomeza gukoresha iryo kamba cyangwa ibikorwa bifitanye isano na ryo mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe ko ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Iyi sosiyete yasoje ivuga ko ikomeje gushyira imbere indangagaciro zirimo ubunyamwuga, inshingano no kubahiriza amabwiriza agenga amarushanwa ya Miss Burundi.

Mugisha Monica Celeste yabaye Miss Popularity mu Burundi mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2025, mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2025 byabereye muri Cercle Hippique i Bujumbura, aho uwaryegukanye ari Miss Kaneza Kelia La Gloire

Mugisha Monica Celeste yambuwe Ikamba rya Miss Popularity Burundu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42