Bumbogo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiye inka imiryango 3

Bumbogo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiye inka imiryango 3

Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 03 Ukuboza 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi barebera hamwe ibyo bageze n’ibyo bazakora mu minsi iri imbere.

Muri iyo Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi hakiriwe abanyamuryango bashya 50, Abanyamuryango bagabiye inka imiryango 3 itishoboye.

Mujawamariya Beatha utuye mu Mudugudu wa Murarambo mu Kagari ka Mvuzo muri uwo Murenge, yishimiye inka yagabiwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bumbogo.

Ati: “Nishimiye ko bampaye inka abana banjye bakaba bagiye kunywa amata nanjye nkanywa amata n’umuryango wanjye tukabaho neza”.

Ashimira Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, woroje abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko bimwe mu byo bishimira harimo kuba Bumbogo imaze kuba Umurenge w’umujyi n’icyerekezo.

Ahamya ko hari igice cy’umujyi n’icyaro. Ibi abishingira ku kuba Bumbogo ari umurenge urimo guturwa cyane bitewe n’ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi n’ibindi ndetse n’umuhanda Zindiro – Masizi – Gasanze.

Akomeza agira ati: “Turanishima ibikorwa biteze imbere abaturage nk’ubworozi n’ubuhinzi bimaze kugera ku batuye mu murenge wa Bumbogo”.

Mu byo bateganya gukora, Nyamutera ashimangira ko bazakora ibikorwa bishingiye ku Isibo. Yagize ati: “Turateganya gukora cyane cyane ibikorwa bishingiye ku Isibo, gufasha abaturage badafite ubushobozi, kubafasha kubona aho kuba haba kububakira ubwiherero bwiza n’ibindi”.

Mujawimana Beatha yishimiye ko yagabiwe inka (Foto Kayitare J.Paul)

Yongeraho ko igikomeye cyane ari ugukomeza kuremera abantu amatungo, gahunda ya Girinka yo irasanzwe ariko ngo bazongeramo ikibatsi.

Mu bindi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateganya gukora, ni ugukomeza gukora ubukangurambaga muri gahunda ya EjoHeza no gushyira imbaraga mu miyoborere myiza baha umuturage serivisi nziza. 

Esther K. Sabiti umugore witeje imbere avuga ko intekerezo z’Umuryango FPR Inkotanyi zatumye atinyuka agakora akiteza imbere ahereye ku gutunganya imboga.

Afata imboga zisanzwe bakoresha mu isoko zirimo betarave, kaloti cyane cyane ibyangirikira mu masoko bipfa vuba, akabyongerera agaciro hanyuma akavanamo ifu umuntu ashobora guhita akoresha ako kanya.

Avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi umufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga. Ati: “Kugeza ubu baramfasha cyane kuko bamaze kumenya igitekerezo mfite, baranyegera bambwira ko igitekerezo mfite cyafasha abanyarwanda.

Abanyamuryango ba Bumbogo barambwiye ngo bazamfasha mu buryo bwo kugira ngo nibimara kuzamuka tuzubake uruganda tugere ku ntego ishimishije ku buryo bishobora gufasha abanyarwanda bose”.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakoze Inteko Rusange y’Umuryango mu gihe barimo kwizihiza imyaka 35 uyu muryango umaze utangiye.

Esther K. Sabiti, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yerekana ibyo amaze kugeraho ahereye ku mboga yongerera agaciro (Foto Kayitare J.Paul)
Abagera kuri 50 bateye intambwe idasubira inyuma (Foto Kayitare J.Paul)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira ko Abanyarwanda bunze ubumwe kandi babukomeyeho (Foto Kayitare J.Paul)
Nyamutera Innocent, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Bumbogo (Foto Kayitare J.Paul)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35