Bugesera: Abatwara imodoka nini bibukijwe kwirinda impanuka

Bugesera: Abatwara imodoka nini bibukijwe kwirinda impanuka
Abatwara imodoka nini bagiranye ibiganiro na Polisi birebana no kwirinda impanuka

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda y’ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, itsinda ry’abatwara imodoka nini baganirijwe ku kwirinda impamvu zabateza impanuka mu mihanda.  Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Mutarama 2023.

Ni nyuma yo gutanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka ku batwara abantu ku magare, kuri moto, abanyeshuri n’abandi.

Muri ubu bukangurambaga bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kwirinda impanuka.  

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Imanishimwe Yvette ari kumwe n’Uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo n’izindi nzego za Polisi.

ACP Kanyamihigo yasobanuye bimwe mu byo aba bashoferi bakwirinda bikagabanya 60% y’impanuka : Umuntu ntiyemerewe gutwara imodoka yanyoye ku bipimo bya 0,8%, gusatira abanyamaguru, gutwara unaniwe, ufite ibibazo byakurenze, kuvugira kuri telefone, gupakira ibirenze, umuvuduko,…

Abatwara imodoka nini bagaragaje ibibazo bahura na byo birimo abagenda bafashe ku modoka bihishe inyuma, abaturage babangiriza imodoka, kampani zibategeka gupakira ibilo birenze ubushobozi, ibibazo by’ibyapa,…

ACP Kanyamihigo yabijeje ubufatanye no kubikurikirana bigakosoka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43