Bugesera: Abana 500 bo muri RCCS  basobanuriwe indangagaciro Olempike

Bugesera: Abana 500 bo muri RCCS  basobanuriwe indangagaciro Olempike

Taliki 23 Kamena buri mwaka,  Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”.

Kuri uyu wa Kane taliki 23 Kamena 2022, Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”  yifatanyije n’Isi yose kwizihiza uyu munsi aho ibirori byabereye mu ishuri “Rwanda Children Christian School (RCCS)”  rya Gasore Serge Foundation riherereye  i Ntarama, mu Karere ka Bugesera  ahitabiriye abana bagera kuri 500.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo gukina imikino itandukanye irimo Olympic Day Run, Basketball 3×3, Karate, Aerobics n’imikino gakondo.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, Komite Olempike y’u Rwanda yafatanyije n’abagize ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike  “Rwanda Olympians Association (ROA)” aho baganirije aba bana ku bijyanye no kwimakaza indangagaciro za siporo ndetse  n’indangagaciro za  Olempike by’umwihariko.

Bamwe mu bagize ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike  

Izi ndangagaciro ni ukuba indashyikirwa, kubahana, ubucuti ndetse no gukundisha abana gukora siporo bakiri bato.

Aba bana bakaba barashishikarijwe gukura bakunda siporo  ndetse bakazaharanira kuzitabira imikino Olempike. Ibi bikazakunda ari ko bimakaje izi ndangagaciro za Olempike zikajya mu ngiro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu mwaka wa 2022 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti : “Tuzirikane uruhare rwa siporo mu guhuza abantu himakazwa amahoro”.

Umuyobozi wa Gasore Serge Foundation, Gasore Serge yatangaje ko bishimiye iki gikorwa. Ati : “Ni byiza kuba abana bacu bakora siporo n’abakiyikangurirwa basobanuriwe indangagaciro Olempike, ni amahirwe bongeye ku yandi bafite bikazabafasha kuzavamo abakinnyi b’ejo hazaza bafite indangagaciro za Olempike.”

Gasore Serge

Gasore Serge  na we wabaye umukinnyi w’imikino ngororamubiri ashimangira ko  izi ndangagaciro iyo umwana azigishijwe akiri muto aba ari impamba  ahawe izatuma avamo umuntu ukomeye.

Ati : “ Si ugukina gusa kuko umuntu uzabasha kubana n’abandi mu kazi  umureba uko yabanye n’abandi mu ikipe , ikindi aba bana bamenye ko hari imikino  mpuzamahanga batari bazi nko  gusimbuka, kumasha n’iyindi.”

Akomeza avuga ko ubu imikino bayimenye igisigaye ari ugutangira kuyikina baharanira kuzagera ku rwego mpuzamahanga.

Sharangabo Alexis ukuriye ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike   yatangaje ko igikorwa nk’iki bagiha agaciro cyane kuko aba bana baba baje guha ubutumwa mu minsi iri imbere ari bo bazaba baserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga itandukanye.

Sharangabo Alexis ukuriye ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike  

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko intego  bari bihaye bayigezeho yo gusangiza abana indangagaciro za Olempike.

Yasabye aba bana kugendera kuri izi ndangagaciro kugira ngo bubake ubuzima bwabo bazagere kure cyane mu mikino itandukanye.

Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela

Komite Olempike y’u Rwanda ikaba yarageneye RCCS  ibikoresho bitandukanye  by’imikino birimo imipira yo gukina muri Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru.

Uyu munsi Olempike wizihijwe nyuma y’icyumweru Olempike “Olympic Week”  aho taliki 19 Kamena 2022, Komite Olempike y’u Rwanda yifatanyije na Kids Play International i Gatagara mu Karere ka Nyanza mu kwizihiza “Olympic Day” aho icyo gikorwa kitabiriwe n’abana bagera kuri 300.

Amafoto

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42