Bruce Melodie yashoye imari mu ikipe ya UGB Basketball

Bruce Melodie yashoye imari mu ikipe ya UGB Basketball

Umuhanzi Bruce Melodie n’itsinda ry’abareberera inyungu ze mu muziki bayobowe na Coach Gael, bashoye imari mu ikipe ya United Generation Basketbali (UGB) yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Biri mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki18 Mutarama nubwo batagaragaza umubare w’amafaranga ya ba Bruce Melodie cyangwa Coach Gael bashoye muri iyi kipe.

Iri shoramari Bruce Melodie na Coach Gael bakoze muri UGB, ryatumye Kenny Mugarura akaba murumuna wa Coach Gael ahita agirwa umuyobozi wungirije w’iyi kipe izakomeza kuyoborwa na Cyusa Jean Luc.

Bruce Melodie yavuze ko icyo bifuza ari ugutwara igikombe nyuma yo kugura iyi kipe.

Ati: “Ntabwo ikituzanye ari ugushora imari muri UGB gusa, tuje kuyifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.”

UGB iherutse gusinyisha abakinnyi barimo Yannick Byiringiro na Jean Marie Rukerimbere bari baturutse muri Tigers BBC.

Umwaka ushize yarangije shampiyona iri ku mwaya wa munani mu makipe 14.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42