Basketball: UCU Lady Canons ntikitabiriye irushanwa nyafurika

Basketball: UCU Lady Canons ntikitabiriye irushanwa nyafurika

UCU Lady Canons yabaye iya gatatu muri shampiyona ya basketball y’abagore muri Uganda ntikitabiriye iri rushanwa rya FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE izabera i Kigali guhera tariki 28 ukwakira kugeza tariki 4 ugushyingo 2023 muri Gymnasium ya Lycee de Kigali.

Impamvu yatumiye iyi kipe yikura mu irushanwa n’ikibazo cy’amikoro make nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wayo Nicholas Natuhereza aganira n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Yagize ati: “Twavuye mu irushanwa kubera ikibazo cy’amikoro make’’

Kuvamo kwa UCU Lady Canons byatumye Uganda izahagararirwa na JKL Lady Dolphins muri iri rushanwa.

Iyi mikino ya Zone V y’abagore  izahuza amakipe icumi yo mu karere aturutse mu bihugu bitandatu, u Rwanda ruzakira iri rushanwa ruhagarariwe n’amakipe babiri ari yo APR W BBC na REG W BBC, andi makipe yitabiriye harimo Vijana Queens na JKT Stars yo muri Tanzaniya, Nile Legends yo muri Sudani y’Amajyepfo, JKL Lady Dolphins yo muri Uganda, Kenya  Ports Authority Kenya, kaminuza ya Zetech yo muri Kenya, na Gladiator y’i Burundi.

Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa azabona itike y’Imikino Nyafurika “FIBA Africa Champions Cup” izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30