Basketball: u Rwanda  rwatsinze umukino wa kabiri  mu gushaka itike ya AFROCAN 2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 19, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Taliki 19-06-2023

Eritrea 68-73 Burundi

South Sudan 55-72 Rwanda

Taliki 20-06-2023

Eritrea-South Sudan (Dar es Salaam-16h00)

Tanzania-Rwanda (Dar es Salaam-18h00)

Ikipe y’u Rwanda  mu mukino wa Basketball mu bagabo yitwaye neza itsinda umukino wa kabiri mu mikino y’Akarere ka 5   yo gushaka itike y’irushanwa ry’Afurika  rikinwa n’abakinnyi bakina muri Afurika “FIBA AFROCAN Zone 5 Qualifiers 2023” ririmo kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva taliki 17 Kamena 2023.

Iyi kipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda South Sudan amanota 72 kuri 55. Uyu mukino wabaye taliki 19 Kamena 2023.

Uyu wari umukino wa kabiri ikipe y’u Rwanda itsinze kuko ku mukino wa mbere yitwaye neza itsinda Eritrea amanota 114 kuri 34.

Undi mukino wabaye, ikipe y’u Burundi yatsinze Eritrea amanota 73 kuri 68.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa gatatu, ikipe y’u Burundi irayoboye n’amanota 6 ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota 4, hari Tanzania na Eritrea n’amanota 3 naho ku mwanya wa nyuma wa 5 hari South Sudan n’amanota 2.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa kane

Kuri uyu wa Kabiri taliki 20 Kamena 2023 harakinwa imikino y’umunsi wa kane aho ikipe ya Eritrea ikina na South Sudan naho ikipe y’u Rwanda ikine na Tanzania guhera saa moya (19h00) i Dar es Salaam akaba ari saa kumi n’ebyiri (18h00) i Kigali.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 19, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE