Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bakina ari batatu iri muri Romania

Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bakina ari batatu iri muri Romania
Ikipe y'u Rwanda

Ikipe y’igihugu  y’u Rwanda y’abahungu bakina  umukino wa Basketball  mu cyiciro cy’abakina ari batatu kuri batatu (3×3)  iri muri Romania  aho yitabiriye  irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23  “FIBA 3×3 U-23 Nations League Finals 2022” rizaba taliki 14 kugeza 16 Nzeri 2022.

Iyi kipe y’u Rwanda  igizwe n’abakinnyi  4  ari bo Uwitonze Justin,  Turatsinze Olivier, Gasana Sano na Ngabonziza Patrick.

Ikipe y’u Rwanda  yabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Afurika  “FIBA 3×3 Nations Africa League” yabereye i Nairobi muri Kenya kuva taliki 11 kugeza 16 Nyakanga 2022.

Muri iyi mikino  y’Afurika , ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere ikurikirwa na Uganda, Kenya (3), Botswana (4) na Benin (5). Abakinnyi bari baserukiye u Rwanda i Nairobi Ngabonziza Patrick (14), Kazeneza Emile Galois (10), Turatsinze Olivier (4) na  Uwitonze Justin (7).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42