BAL 2023: Petro de Luanda na Stade Malien zigiye guhatanira umwanya wa gatatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Taliki 26-05-2023

Petro de Luanda- Stade Malien (BK Arena-18h00)

Kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Gicurasi 2023 hateganyijwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu  mu mikino y’Afurika “Basketball Africa League (BAL 2023)” aho ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ikina na Stade Malien yo muri  Mali.

Uyu mukino urabera muri BK Arena guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Aya makipe agiye guhatanira umwanya wa  gatatu zaviriyemo muri mikino ya ½   yabaye taliki 24 Gicurasi 2023 aho ikipe ya Petro de Luanda yatsinzwe na AS Douanes amanota 92 kuri 86 naho ikipe ya Stade Malien igatsindwa na Al Ahly SC amanota 78 kuri 73.

Ubwo ikipe ya Petro de Luanda yakinaga na AS Douanes
Ubwo ikipe ya Al Ahly SC yakinaga na Stade Malien

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023 aho ikipe ya Al Ahly SC izakina na AS Douanes.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 25, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE