AS Kigali  nyuma yo gusezerera ASAS Télécom izahura na Al-Nasr Benghazi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

AS Kigali 1-0 ASAS Télécom (1-0)

Ikipe ya AS Kigali  yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo  “TotalEnergies CAF Confederation Cup  2022-2023” yitwaye neza isezerera ikipe ya ASAS Télécom yo muri Djibouti ikaba izahura n’ikipe ya Al-Nasr Benghazi  yo muri Libiya mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora.

Iyi kipe ya AS Kigali yitwaye neza mu mukino wo kwishyura itsinda ASAS Télécom yo muri Djibouti  igitego 1-0 cyatsinzwe na Kalisa Rachid. Uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye taliki 18 Nzeri 2022.

Ikipe ya AS Kigali yakomeje mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora  isezereye ASAS Télécom ku gitego 1-0 mu mikino yombi kuko umukino wari wabereye muri Djibouti aya makipe yombi yari yanganyije 0-0.

Mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora, ikipe ya AS Kigali izakina na Al-Nasr Benghazi yo muri Libiya. Umukino ubanza uzabera i Huye hagati y’italiki 07 na 09 Ukwakira 2022 naho uwo kwishyura ubere muri Libiya hagati y’italiki 14 na 16 Ukwakira 2022. Ikipe izakomeza izakina icyiciro cya gatatu kibanziriza kujya mu matsinda.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE