APR FC yatsinze US Monastir mu mukino ubanza w’irushanwa ry’Afurika

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

APR FC 1-0 US Monastir

Taliki 18-09-2022

US Monastir-APR FC (Monastir)

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “TotalEnergies CAF Champions League 2022-2023” yitwaye neza itsinda ikipe ya  US Monastir yo muri Tunizia mu mukino ubanza.

Uyu mukino wabereye mu Rwanda kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye  taliki 10 Nzeri 2022. Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda  US Monastir igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 18.

Nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza, ikipe ya APR FC biteganyijwe ko izerekeza i Monastir muri Tunizia gukina umukino wo kwishyura uzabera kuri Sitade Mustapha Ben Jannet,taliki 18 Nzeri 2022.

Ikipe izitwara neza igakomeza izahura mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri.

Ikipe ya APR FC
Ikipe ya US Monastir
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE