APR BBC ifite igikombe giheruka cya shampiyona izatangira yakira ikipe nshya

APR BBC ifite igikombe giheruka cya shampiyona izatangira yakira ikipe nshya

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2024 muri Shampiyona izatangira ku wa 9 Gashyantare 2024 mu bagabo.

APR BBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, izatangira ikina na Kepler BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka, amakipe yombi akaba azacakirana mu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2023.

REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na yo izakira Inspired Generation na yo izaba ikina umwaka wa mbere muri iki cyiciro.

Ni mu gihe Patriots BBC iri mu zifite abafana benshi, izatangira yakira Tigers BBC, Kigali Titans izakire Orion BBC zombi ziri gukina umwaka wa kabiri muri iki cyiciro.

United Generation Basketball (UGB) iherutse gushorwamo imari na Bruce Melodie ndetse na Coach Gaël, izatangira uyu mwaka isura Espoir BBC yabaye iya gatatu mu mwaka ushize.

Umukino wa REG BBC na Patriots BBC utegerejwe na benshi, uteganyijwe tariki 15 Werurwe 2024, mu gihe uwa APR BBC na Patriots uzaba ku wa 22 Werurwe 2024.

Ni mu gihe umukino wa APR BBC na REG BBC zahuriye ku mukino wanyuma umwaka ushize, uteganyijwe ku wa 5 Gicurasi 2024.

Umwaka ushize, Ikipe y’Ingabo APR BBC ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze REG BBC imikino 4-0, yongera ku gikozaho imitwe y’intoki nyuma y’imyaka 14.

Bitandukanye n’umwaka ushize, iyi shampiyona izakinwa n’amakipe 10 gusa kuko hamanutse ane hazamuka abiri mu rwego rwo kuyikomeza.

Ibi kandi byatumye izakinirwa mu Mujyi wa Kigali ku kigero cya 100% kuko nta kipe yo mu ntara irimo.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2024, abakinnyi b’abanyamahanga bamaze gukina imyaka itatu mu Rwanda bazajya bakina nk’abenegihugu.

Umukino wa REG BBC na Patriots BBC uba witezwe na benshi, uteganyijwe tariki 15 Werurwe 2024
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15