Amateka ya Pologne ikomeje kwimakaza umubano n’u Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 7, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Pologne ikomeje kwagura umubano n’ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda, yabonye ubwigenge tariki 03 Ugushyingo 1918, tariki 14 muri uko kwezi Gen. Joseph Pilsudski ni we wahise ayobora Pologne.

Gabriel Narutowicz yarahiriye kuba Perezida wa Mbere wa Repubulika ya Pologne tariki 11 Ukuboza 1922. Nyuma y’iminsi 5 ni ukuvuga tariki 16 Ukuboza 1922 yahise yicwa.

Pologne igizwe n’Intara 16, ifite ubuso bungana na kilometero kare 312,696. Ubucucike bw’abaturage ni 122 kuri Kirometero kare.

Pologne ni kimwe mu bihugu biteye imbere byo ku mugabane w’u Burayi, gifite umusaruro mbumbe (GDP) ungana na miliyari 842.1 z’amadolari y’Amerika ndetse nibura ku mwaka umuturage wacyo yinjiza 45,538 by’amadolari y’Amerika.

Gituwe na miliyoni zisaga 38, ni icya cyenda kinini mu byo ku mugabane w’u Burayi kikaba icya kabiri gituwe cyane mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU).

Ururimi gakondo rwemewe mu mategeko ni Polish. Ubwoko bw’abitwa Poles bwihariye 98.6%. Ni mu gihe Abakirisitu bangana na 72.2%. Abakirisitu Gatolika ni bo benshi, bangana na 71.3%.

Ni cya kabiri ku Isi mu bihugu byagize Itegeko Nshinga ryanditse mbere kuko byabaye mu 1,791.

Kiyoborwa na Andrzej Sebastian Duda guhera mu 2015 ndetse Umurwa Mukuru wacyo ni Warsaw.

Perezida Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bageze, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu masaha ya 15h:30 kuri uyu wa Gatatu, Perezida Andrzej Sebastian Duda aritabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse anageze ijambo ku bayitabira.

Mu ruzinduko rwe azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe ejo ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej azerekeza i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Wrocław ni umwe mu mijyi ifite amateka muri Pologne kuko wahoze ari agace k’Abadage

Umubano w’u Rwanda na Pologne

U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 muri icyo gihugu bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu, bagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwabaye nyuma y’amasezerano Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwasinyanye n’urwo muri Pologne mu 2014, aho bumvikanye ubufatanye mu guhanahana amakuru ajyanye n’ubucuruzi, gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amahirwe y’ubucuzi mu bihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, abashoramari bo muri Pologne beretswe inzira y’iterambere u Rwanda rwahisemo ndetse n’amahirwe ahari bashobora gushoramo imari n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari baturutse mu bihugu by’amahanga.

Nyuma y’imyaka mike, muri Kamena 2018, abashoramari bo muri Pologne batangiye umushinga w’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.

Kuri ubu uru ruganda rutanga imirimo ku banyarwanda barenga 100, rugakorana n’amakoperative afite ibirombe bicukura gasegereti ndetse rukaba rufite abahanga baturutse muri Pologne bafasha mu gutunganya gasegereti.

Amahirwe mu burezi

Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.

Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura Abanyarwanda 300 buri mwaka.

Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’Ubucuruzi (Business), Ubuvuzi (Medecine) na Farumasi.

Umuturage wo muri Pologne abarirwa ko yinjiza ibihumbi 15 by’amadolari ku mwaka
Cracovie ni umwe mu mijyi itangaje yo muri Pologne. Ubumbatiye amateka menshi ya cyami yo muri iki gihugu. Na zimwe mu nyubako za kera, ziracyawugaragaramo
Auschwitz-Birkenau, ni ahantu hafite amateka muri Pologne kuko Abayahudi bo muri icyo gihugu n’ahandi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa bakicwa
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 7, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE