Perezida wa Polonye wageze mu Rwanda azasura n’i Kibeho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, Perezida wa Polonye Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bageze i Kigali mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu, aho bazanasura Ubutaka Butagatifu bw’i Kibeho.

Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi bakubutse muri Kenya, bakirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe, Perezida Andrzej Duda azagirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bizakurikirwa no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare, Perezida Andrzej Duda asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo munsi azanitabira Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Polonye [Polish-Rwanda Business Forum] mbere y’uko yakirwa ku meza na Perezida Kagame.

Tariki ya 8 Gashyantare 2024, ni bwo Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we bazasura Ubutaka Butagatifu bwa Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma akazasura Ikigo cy’Abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda na Pologne bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu ngeri zitandukanye kuva mu mwaka wa 1960.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi, ayo kubaka ishuri rya DIpolomasi n’ayandi.

Muri Pologne habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500.

Mu mwaka wa 2022, ni bwo u Rwanda rwahise rufungura Ambasade yarwo muri Pologne maze Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi warwo muri icyo gihugu.

Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi, ay’ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza ibikorwa byo gusoresha no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imisoro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE