Alassane Ouattara warahiye yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame

Alassane Ouattara warahiye yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, amushyikiriza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ubu butumwa yabumuhaye nyuma y’umuhango w’irahira rye ryabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025.

Alassane Ouattara w’imyaka witegura kuzuza imyaka 84 y’ubukuru muri Mutarama 2026, yarahiriye kuyobora Cote d’Ivoire muri manda ya kane.

Perezida Paul Kagame yohereje ubutumwa bwifuriza ishya n’ihirwe uyu Mukuru w’Igihugu, mu gihe aheruka i Abidjan ku wa 12 Gicurasi 2025, ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo by’Ubucuruzi (Africa CEO Forum) yateranye iminsi ibiri.

Urundi rusinduko yagiriye muri icyo gihugu rwabaye mu kwezi k’Ukuboza 2018, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bahawe ibihembo bikomeye by’icyubahiro na Perezida Alassane Ouattara Alassane Ouattara.

Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire wo umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye, ibihugu byombi bikaba byarasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege.

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire umaze Imyaka myinshi umeze neza
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashyikirije Perezida Alassane Ouattara ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54