Al Hilal SC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wari uryoheye ijisho n’ishyaka ryishyi.
Uyu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2026.
Ni umukino watangiye wegeranye amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke imbere y’izamu.
Mu minota 20, Rayon Sports yongereye imbaraga itangira gusatira izamu rya Al Hilal SC harimo ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Elie Tatou, umupira ukurwamo na Soufiane Farid, usanga Issa Djiguiba ashatse kuwushyira mu rushundura uca hafi y’izamu gato.
Ku munota wa 34, Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub yatsindiye Al Hilal SC igitego cya mbere nyuma yo gusiga abakinnyi ba Rayon Sports, ahita ashyira umupira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda ariko ikagorwa no ariko kwinjira mu bwugarizi bwa Al Hilal SC bwari buhagaze neza.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Al Hilal SC yatangiranye impinduka Adama Coulibali asimburwa na Ansumana Samula.
Iyi kipe yakomeje gukina neza harimo uburyo bukomeye bwahushijwe na Ansumana Samura ku mupira yateye arebana n’izamu ku mahirwe make ye ujya hejuru.
Mu minota 65, Rayon Sports yongereye imbaraga itangira gusatira bikomeye izamu rya Al Hilal SC ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Muderi Akbar yahinduye, ukurwamo n’umunyezamu Soufiane Farid, usanga Kameni ashatse kuwushyira mu izamu biranga.
Ku munota wa 78, umunyezamu Soufiane Farid yatabaye Al Hilal SC akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Elie ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Byasabye gutegereza ku munota wa 89, ubwo Muhoza Daniel winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaraga Rayon Sports igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye yohereje mu izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Rayon Sports yafashe umwanya wa munani n’amanota umunani mu gihe Al Hilal SC iri ku mwanya wa 11 n’amanota arindwi.
Indi mikino yakinwe yasize Bugesera FC itsinze Amagaju FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports itsinze Etincelles igitego 1-0, Gicumbi FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho Etoile de l’Est itsinda Musanze FC ibitego 2-0.















Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE