Afghanistan: Batandatu baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti

Afghanistan: Batandatu baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti

Abantu batandatu baguye mu gitero cyagabwe ku musigiti uherereye Mujyi wa Andisheh mu karere ka Guzara mu Ntara ya Herat muri Afghanistan.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Abdul Mateen Qani, yatangaje ko umuntu utamenyekana ari we warashe kuri uwo musigiti abasivili batandatu bakahasiga ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, iyo Minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo wa “X” yatangaje ko abo batandatu bapfuye mu gihe undi umwe yakomeretse.

Ikinyamakuru Bakhtar News Agency, cyatangaje ko uwo musigiti wibasiwe wari uw’Abayisilamu bo mu Muryango  bw’Abashiya.

Ibitangazamakuru by’aho byanavuze ko uwari uyoboye isengesho uzwi nka “Imamu” na we ari mu bahasize ubuzima.

Nta mutwe numwe w’iterabwoba urigamba iby’iki gitero, ariko iki gihugu kibanagamiwe cyane n’umutwe wa Islamic State (ISIL) kandi ni wo ukunze kwibasira imiryango y’Abashiya.

Kuva Guverinoma y’abatalibani yagaruka ku butegetsi muri Kanama 2021, yiyemeje kurengera amadini mato n’amoko ariko abakurikiranira hafi ibyuburenganzira bwa muntu bavuga ko ntacyo Guverinoma ikora ngo ibarengere.

Mu 2022 uyu mutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi ku cyigo cy’amashuri kiri mu gace ka k’Abashiya muri Kabul cyahitanye abana 53.

Ni mu gihe uyu mutwe washinjwe kuba nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Werurwe mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Crocus City Hall i Moscou, mu Burusiya, aho abantu barenga 140 bishwe.

Bivugwa ko icyo gitero cyo mu Burusiya ari cyo cyahitanye abantu benshi mu Burusiya mu myaka 20 ishize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44