Abategura inama ya GSMA (Global System for Mobile Communications Association) batangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame afungura inama y’iminsi itatu ku mugaragaro, itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 17-19 Ukwakira 2023.
Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, bagiye guhurira i Kigali muri Kigali Convention Center (KCC).
Iritabirwa n’abagera ku bihumbi bitatu baturutse hirya no hino ku Isi bo mu nzego za Leta n’abikorera mu itumanaho mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.
KAYITARE JEAN PAUL