Abasirikare Bakuru 13 ba Zambia batangiye urugendoshuri mu Rwanda

Abasirikare Bakuru 13 ba Zambia batangiye urugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ry’Abasirikare Bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) bari mu rugendo shuri mu Rwanda ruzamara icyumweru.

Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare Bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), kuri uyu wa Gatatu bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’ u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Colonel Edmond Mbilika ukuriye iri tsinda yatangaje ko bazasura ibigo bya leta bitandukanye mu Rwanda bagamije kongera ubumenyi k’uko urwego rwa gisirikare rwakwagura uruhare rwarwo mu mutekano mu nzego zose z’imibereho.

Iri tsinda ry’abasirikare ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Basuye kandi Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda basangizwa urugendo rwo kwiyubaka rw’Ingabo z’ u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda kandi rizanasura ibigo nka: Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (Military Medical Insurance), Horizon Ltd ndetse n’Ibitaro bya Gisirikare mbere y’uko barangiza uru rugendoshuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35