Abasirikare 3 ba RDC binjiye mu Rwanda umwe araraswa

Abasirikare 3 ba RDC binjiye mu Rwanda umwe araraswa

Ahagana saa saba n’iminota 10 z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye ku butaka bw’u Rwanda bafite imbunda zabo, bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, umwe ashatse kurwana araraswa arapfa.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeje ayo makuru buvuga ko abandi basirikare babiri ari bo Sgt. Asman Mupenda Termite w’imyaka 30, Corporal Anyasaka Nkoi w’imyaka 28, bahise bafatwa n’abasirikare b’u Rwanda bafatanyije n’abanyerondo.

RDF yatangaje ko abo basirikare bbafatiwe mu Mudufugu wa Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, bakaba bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazini enye zarimo amasasu 105

Abo basirikare ba RDC kandi bafatanywe n’amasashe yarimo urumogi, bambaye n’ijile imwe ya antiballes, umusirikare wa gatatu we yarashwe ubwo yarasaga ku bamuhagaritse.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta wishwe cyangwa ngo akomereke, bukanizeza abaturage cyane cyane abaturiye imipaka ko inkiko z’u Rwanda zirinzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  2. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  3. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  4. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  5. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08