Abasirikare 3 ba RDC binjiye mu Rwanda umwe araraswa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ahagana saa saba n’iminota 10 z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) binjiye ku butaka bw’u Rwanda bafite imbunda zabo, bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, umwe ashatse kurwana araraswa arapfa.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwemeje ayo makuru buvuga ko abandi basirikare babiri ari bo Sgt. Asman Mupenda Termite w’imyaka 30, Corporal Anyasaka Nkoi w’imyaka 28, bahise bafatwa n’abasirikare b’u Rwanda bafatanyije n’abanyerondo.

RDF yatangaje ko abo basirikare bbafatiwe mu Mudufugu wa Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, bakaba bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazini enye zarimo amasasu 105

Abo basirikare ba RDC kandi bafatanywe n’amasashe yarimo urumogi, bambaye n’ijile imwe ya antiballes, umusirikare wa gatatu we yarashwe ubwo yarasaga ku bamuhagaritse.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta wishwe cyangwa ngo akomereke, bukanizeza abaturage cyane cyane abaturiye imipaka ko inkiko z’u Rwanda zirinzwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE