Abarasita bahamije ko ubumwe n’urukundo babirazwe na Bob Marley

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize icyumweru 1
Image

Abimakaza amahoro n’ubumwe biganjemo abakunda injyana ya Raggae bazwi nk’Abarasita bahamije ko ibyo bikorwa batazabitezukaho kuko ari umurage barazwe n’umuhanzi w’icyamamare muri iyo njyana Bob Marley akaba ari na we bafatiraho urugero mu bikorwa bya buri munsi.

Ni bimwe byo bagarutseho mu gitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 11 Gicurasi 2026, bise “45th Tribute to Bob Marley” cyari kigamije gufasha abakunzi b’injyana ya Raggae by’umwihariko Aba-Rasta kwibuka umuhanzi Bob Marley witabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya Mukandahinyuka Gaudiose uzwi nka Mama Hub avuga ko nk’umugore kuba umurasita bimufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nka mutima w’urugo yimakaza urukundo n’amahoro.

Ati: “Ubundi kuba mutima w’urugo ukarerera umuryango n’igihugu bisaba kuba uri umurasita kuko umurasita ni umuntu urangwa n’amahoro uyatanga kuko uyashaka arayatanga ufite urukundo kandi akagira n’impuhwe no kwihangana ukurikije n’amahame y’Imana (Jah).

Nk’umugore kandi umubyeyi kuba Rasita bimfasha gukora inshingano zo gutanga amahoro, impuhwe n’urukundo ku muryango wanjye nkanabitoza abankomokaho bigakwira mu gihugu hose kuko umubyeyi ureze aba arereye umuryango n’Igihugu muri rusange.”

Dj Thom waturutse mu Budage avuga ko bahitamo gukora igitaramo bakaririmba Reggae kuko izo ndirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro kurusha uko umunyapolitiki yabivuga.

Ati: “Umuziki wa Raggae utanga ibyishimo kandi ukaba ukubiyemo ubutumwa bw’amahoro, urukundo ndetse ukangurira abantu kuba umwe kurusha uko umunyapolitiki uwo ari we wese yabikora. Abantu ntibakumve umuziki ngo babyine gusa ahubwo bajye bita no ku butumwa burimo.”

Abarasita bashimangira ko tariki11 Gicurasi buri mwaka ari ihame ko bibuka Bob Marley bishimye kandi banezerwe kuko yitabye Imana, ariko bo bemera ko atazimye kandi ko iyo umuntu asanze Jah aba agiye ahantu heza.

Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza Original uhagarariye kompanyi ya Holy Jah Doves yateguye igitaramo avuga ko hakiri imbogamizi z’uko hakiri abatarumva ko umuntu ari nk’undi gusa batazigera bacogora kuko umurage wabo ari ugusakaza amahoro.

Ati: “Nubwo ivangura ryarwanyijwe kenshi ariko hari abantu bakivangura abandi, hari abakica bagenzi babo babaziza amadini, uturere n’ibindi ni yo mpamvu natwe tutazacogora mu guharanira ko byacika burundu, biracyagoye ko bumva ko umuntu ari nk’undi ariko dukomeje ubukangurambaga kuko ni umurage Bob Marley yadusigiye.”

Ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi batandukanye basusurukije abakitabiriye barimo Uhulu Groove Band, Ben Nganji, Mystic Reveration Band, Ras Alimas, DJ Thom waturutse mu Budage, Holy Jah Doves Band n’abandi benshi kikaba cyabaye ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Duharanire kubaka ubumwe”.

Abarasita biyemeje kwimakaza ubumwe n’urukundo aho bari hose
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE