Perezida wa Cuba yabwiye USA ko nimutera azirwanaho
Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel yatangaje ko Igihugu cye gifite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho mu gihe icyo ari cyo cyose cyagabwaho ibitero n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Perezida Diaz, ku wa 18 Gicurasi, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gutera ubwoba igihugu cye bishingiye ku bya gisirikare kandi iryo terabwoba rizwi ku rwego mpuzamahanga.
Aljazeera yatangaje ko Perezida Diaz yashimangiye ko kuba igihugu gikomeye nka Amerika gikangisha Cuba intambara ubwabyo ari icyaha mpuzamahanga, yongeraho ko bagabye ibitero byatuma amaraso menshi ameneka kuko byagira ingaruka ku bindi bihugu bituranye.
Perezida Diaz-Canel atangaje ibyo nyuma y’umunsi umwe ikinyamakuru Axios gitangaje inkuru ivuga ko Cuba yakusanyije indege z’intambara zirenga 300 zishobora gukoreshwa zigaba ibitero ku ngabo za Amerika cyangwa muri Leta ya Florida. Iyo nkuru yashingiye ku makuru y’ibanga yatanzwe n’abantu batatangajwe imyirondoro nubwo hari bamwe bayashidikanyijeho.
Perezida wa Amerika, Donald Trump akomeje gushyira igitutu gikomeye kuri Cuba, aho mu bihe bitandukanye yatangaje ko icyo gihugu kiri mu marembera kandi Amerika ishobora gukuraho ubutegetsi bwacyo ikoresheje imbaraga za gisirikare ndetse yagifatiye ibihano by’ubukungu.
Ku wa 18 Gicurasi ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ibihano bishya byafatiwe urwego rushinzwe ubutasi muri icyo gihugu, ivuga ko ibyo bihano bigamije gukomeza guca intege ubuyobozi bwa Cuba no kureka kubangamira inyungu za Amerika.
