Neymar Jr yasutse amarira ubwo yahamagarwaga mu ikipe ya Brazil izakina Igikombe cy’Isi 2026
Neymar Junior ukomoka muri Brazil yasazwe n’ibyishimo asukama amarira ubwo yahagarwaga mu bakinnyi bazahagararira ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi itegerejwe mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Nyuma y’imvune yari amazemo iminsi ndetse bikavugwa ko ashobora kutagaragara ku rutonde rw’umutoza Carlo Ancelotti, Neymar yaje gutungurana maze arugaragaraho.
Mu byishimo byinshi uyu mukinnyi yahise ahamagara se, aramubwira ati“Ndabikoze papa, ndabikoze, biremeye, turabikoze”.
Mugenzi we Raphina nawe bavuganye ku buryo bw’amashusho aramubwira ati“reka tugende, turi kumwe, urabizi uburyo nkwitaho, wakoze ku bwa buri kimwe, ibi turabishoboye,kandi byose bizagenda neza ndetse tuzatsinda”.
Neymar kuri ubu ukinira ikipe ya Santos Fc ari na yo yatangiriyemo umwuga w’umupira w’amaguru yakiniye kuva mu mwaka wa 2009 kugera 2013 mbere yo kujya muri FC Barcelona, Paris Saint Germain, Al Hilal akabona kuyigarukamo.
Mu bandi bakinnyi b’ibihangange bitezweho kuzaba bahetse iyi kipe harimo Vinícius Júnior ukinira ikipe ya Real Madrid, Raphinha wa FC Barcelona, Endrick wa Real Madrid na Matheus Cunha wa Manchester United yo mu bwongereza.
Brazil mu ntangiro z’irushanwa izaba iri mu itsinda C aho izaba iri kumwe na Morocco, Haiti ndetse na Scotland ikaba habwa amahirwe ko aha izitwara neza muri iryo tsinda.

