Abapolisi b’u Rwanda muri UNMISS bahaye imfubyi inkunga irimo n’ibiribwa

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

 Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi (RWAFPU-3) riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira, ryatanze inkunga y’ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku ku kigo cy’abana b’imfubyi  giherereye mu Murwa Mukuru Juba.

Mu bufasha bwatanzwe kuri izi mfubyi zicumbikiwe mu kigo cyitwa St. Clare House for Children, harimo imifuka y’umuceri, inzitiramubu zo kubafasha kurwanya malariya, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku, inkunga yakusanyijwe mu misanzu yatanzwe n’abapolisi bagize iri tsinda rya FPU-3.

Iki kigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Clare gicumbikiye abana b’imfubyi 95 bafite hagati y’imyaka 3 na 16 y’amavuko.

Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana, uyoboye iri tsinda, yasobanuye ko gutanga ubufasha ku baturage batishoboye na byo biri mu nshingano zabo. 

Yagize ati: “Nk’uko umubyeyi atekereza ku bana be, natwe nk’abapolisi b’u Rwanda twatekereje icyo twakora mu rwego rw’ubutabazi kugira ngo imibereho y’aba bana b’imfubyi, bahuye n’ibibazo bibabaje kandi banyuze mu bihe bikomeye, babone ubufasha bwatuma bagabanya kwiheba na bo bakagira icyizere cy’ubuzima.”

Betty Thomas Lolo, washinze iki kigo akaba n’Umuyobozi wacyo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda rya RWAFPU-3 ku nkunga yahawe abana b’imfubyi.

Yavuze ko ibiryo n’inzitiramubu ari bimwe mu byari bikenewe cyane n’aba bana kandi ko yizeye ko bizabafasha kugira ubuzima bwiza batarwaragurika.

Yongeyeho ko muri abo bana harimo  ababuze ababyeyi bitewe n’intambara, amakimbirane y’imiryango, abatereranywe n’ababyeyi ndetse n’abavutse habayeho gufatwa ku ngufu.

Yagize ati: “Baryaga ibishyimbo gusa kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, kandi izi nzitiramubu zije zikenewe kubera indwara ya malariya nyinshi ikunze kugaragara muri aka gace.”

Itsinda rya FPU-3 rigizwe n’abapolisi 160, ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ahari irindi tsinda rya FPU-1 rigizwe n’abapolisi 240, rikorera ahitwa Malakal, mu gace ka Upper Nile state.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE