Abanyarwanda baba muri Suwede bibukijwe agaciro ko kwibuka

Abanyarwanda baba muri Suwede bibukijwe agaciro ko kwibuka

“Kuki Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? Tubikora kugira ngo dusubize icyubahiro n’ubumuntu inzirakarengane zambuwe ubwo zicwaga urw’agashinyaguro. Twibuka kugira ngo dufatanye komorana ibikomere…”

Ayo ni amagambo agize ubutumwa bwa Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) muri Suwede Kanamugire Josine, yagejeje ku Banyarwanda baba muri icyo Gihugu bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bwari bugamije kongera gukangurira Abanyarwanda kuzirikana impamvu buri mwaka u Rwanda n’Isi yose bifatanya mu kwibuka abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm taliki 8 Mata 2023, wateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Ibuka-Suède, Ambasade y’u Rwanda mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’u Burayi ndetse na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu.

Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka, bakomereza mu biganiro.  Kanamugire Josine yashimiye cyane uwo muhango, avuga kandi ko Kwibuka bigamije kugaragaza no kuvuga amateka nyakuri, kugira ngo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, badahabwa umwanya wo kugoreka ukuri.

Kanamugire yavuze kandi ko Kwibuka bigamije kuburira Isi, mu gihe haba hari ahandi hagaragara ibimenyetso bya Jenoside.

Ati: “Twibuka kugira ngo tubashe kuburira Isi mu gihe tubonye ibimenyetso bya Jenoside, haba mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Nk’uburyo Abanyamulenge bakomeje gufatwa, bakamburwa ubumuntu nk’uko natwe byatubayeho.”

Yasoje avuga ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigamije gutuma nta gisekuru cy’uyu munsi n’ibihe bizaza, kizabaho gihigwa cyangwa ngo gihohoterwe nk’uko byagenze mu myaka 29 ishize mu Rwanda.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka muri Suède, biganjemo urubyiruko rwasobanuriwe amateka asharira ababyeyi babo banyuzemo, biciye mu biganiro ndetse n’ubuhamya bwahatangiwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi Dr Diane Gashumba, yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda bose abibutsa ko badakwiye guheranwa n’agahinda cyangwa kwiheba kuko imbere ari heza.

Suwede Kanamugire Josine, Perezida wa IBUKA-Sueden
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43