Abanyarwanda baba muri Nigeria bakiriye Amb. Rugema Moses

Abanyarwanda baba muri Nigeria bakiriye Amb. Rugema Moses

Umuryango w’Abanyarwanda baba i Abuja, Umurwa Mukuru wa Nigeria, bakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Nigeria Rugema Moses. Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria itangaza ko muri icyo gikorwa cyo kumwakira, Abanyarwanda na Ambasaderi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurushaho kongerera imbaraga ubufatanye n’imikoranire igamije guteza imbere Igihugu cyabo ndetse no kongera gahunda n’ibikorwa bibahuza muri Nigeria.

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Nigeria wongeye gushimangira ko uzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa by’Igihugu birimo no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa biteganyijwe mu minsi 100 izahera ku ya 7 Mata 2026.

Amb. Rugema Moses wasimbuye Amb. Christophe Bazivamo waje kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi mu mwaka wa 2025, afite uburambe mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Guhera mu 2003 kugeza mu 2007, Amb. Rugema yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza NA New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Yabaye Ambasaderi Uhoraho wungirije w’u Rwanda mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye i Geneva, aba ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni no mu Miryango Mpuzamahanga i Geneva mu Busuwisi, aba n’Umujyanama wa Perezida w’Inteko Rusange ya 65 y’Umuryango w’Abibumbye mu birebana n’ubuzima n’ibikorwa by’Ubutabazi. Muri 2020 kugeza 2025 yakoze nk’Umuyobozi ushinzwe Protocole ya Leta mu Biro bya Perezida wa Repubulika. Ambasaderi Rugema kandi, ni we uhagarariye u Rwanda muri Benin, Burkina Faso, Chad na Niger.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria umaze gushinga imizi guhera mu 1962. Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ikomeje kugira uruhare mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ishoramari, iterambere ry’ubuhinzi n’ikoranabuhanga. U Rwanda kandi rukomeje kungukira muri gahunda y’abakorerabushake bo muri Nigeria batanga ubufasha bwa tekiniki, by’umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi n’uburezi.

Ku rundi ruhande kandi Ingabo za Nigeria zungukira cyane kuza gufata amahugurwa mu mashuri makuru ya gisirikare mu Rwanda. Ibihugu byombi bifitanye imikoranire ishingiye ku masezerano yo guhererekanya serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere aho Sosiyete y’u Rwanda itanga izo serivisi, RwandAir, ifite uburenganzira busesuye bwo gukora ingengo zijya n’iziva i Abuja na Lagos.

Abashoramari bo muri Nigeria bakomeje kugira ishoramari rifatika mu Rwanda by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere imiturire ndetse n’ibikorwa by’amabanki akomoka muri icyo gihugu nka Access Bank na GT Bank.

Nigeria itanga visa ku badipolomate n’abatunze Pasipolo z’akazi bakigera ku kibuga cy’indege, mu gihe ku Rwanda ho bikorwa ku bava mu bihugu byose ku Isi.

Ibiganiro byabaye nyuma yo kumwakirana urugwiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25