Abakoloni basenye amoko gakondo bategura Jenoside yakorewe Abatutsi – Sen. Mugesera
Senateri Mugesera Antoine yagaragaje uruhare rw’abakoloni mu gucamo Abanyarwanda ibice bahereye ku gushyiraho amoko yabo y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ni ikimenyetso simusiga cy’uburyo bigishije urwango rwabibwe igihe kirekire rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Gisozi aho witabiriwe na Minisiteri y’Uburinganire n’ Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Abakozi b’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana.
Wabimburiwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’izo nzirakarengane mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse banafata umwanya wo kunamira Inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Senateri Mugesera Antoine yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umwe” aho yagaragaje ko abakoloni n’abayobozi babi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri bashenye ubumwe bw’Abanyarwanda ariko ko ubu Guverinoma y’Ubumwe yashyize imbaraga mu kongera kubwubaka.
Ati: “Ubwo abazungu bageraga mu Rwanda, baje bakuraho amoko gakondo agera kuri 20 yarangaga Abanyarwanda, bashyizeho ayabo ari na yo yabaye intandaro y’urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Baganirijwe kandi ku mateka Abanyarwanda banyuzemo, ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no kwiteza imbere byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize ndetse rugikomeje.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagarutse ku buryo urubyiruko rwigishijwe urwango no kwica rimwe bigakorwa n’ababyeyi babo, ibidakwiye kurangwa muri sosiyete Nyarwanda ubu.
Yagize ati: “Twasanze n’uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamwe icyo gihe, Nzabonimana Callixte, hamwe n’uwari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore, Nyiramasuhuko Pauline, baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagahamwa n’ibyaha bakabihanirwa.”
“Murabyumva ko ubu minisiteri dushinzwe, dufite uruhare rwo guhagarika ikibi cyaziturukamo nk’uko byabaye.”
Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ko biri mu nshingano zabo kwigisha urubyiruko indangagaciro bakarurinda ikibi.
Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubuhamya bw’umukozi wo muri MIGEPROF, Kamanayo Jean Claude, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akabura Se umubyara ubwo yari afite imyaka icyenda yonyine.
Yabuze abavandimwe, inshuti ndetse na bamwe mu muryango we, na we ubwe yabaye mu bihe bikomeye n’umuryango we, mu buzima bwo guhunga kuko n’umwana muto batamusigaga inyuma kuko bari bafite intego yo gutsemba bakamaraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko hakozwe amabi menshi ndetse agaruka ku bunyamaswa bwakoreshwaga muri ibyo bihe bwiswe ‘sisitemu Bwenge’ aho bazirikaga Umutusi ku giti bakamuroha akicwa n’amazi.
Yavuze ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko ahamya neza ko aho iri hari abahazi ariko badashaka kuherekana. Yaboneyeho no gusaba ko abo bazi aho iyi mibiri iri bayerekana maze igashyingurwa mu cyubahiro nabo bakajya bibukwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’ Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bakareba politiki mbi yayoboye igihugu bigatuma habaho Jenoside.
Yagize ati: “Nk’abakozi ba Leta bagomba kwimakaza politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda igihugu cyahisemo.”
Yavuze ko bagomba kurangwa n’indangagaciro ndetse iyi gahunda y’ubumwe igomba gushyirwa mu bikorwa mu kazi no mu muryango bakirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi, bakubaha amateka y’u Rwanda ndetse bagakumira abayagoreka.
Minisitiri Bayisenge yashishikarije urubyiruko kubaza no kwiga kugira ngo basobanukirwe amateka yose, mu rwego rwo kwirinda no kurwanya abababwira ibinyoma bakifashisha imbuga nkoranyambaga nk’uko na bo [abapfobya] bazikoresha.