Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA bagendereye u Rwanda

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA bagendereye u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Kanama 2022, itsinda rigizwe n’Abasenateri ndetse n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho bitezweho gukomeza gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi .

Uyu munsi ni bwo iryo tsinda riyobowe na Senateri Chris Andrew Coons ryakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri VIllage Urugwiro, baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no kurushaho kwimakaza umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abandi bagize iryo tsinda ryaje mu Rwanda ni Senateri Robert Portman (R-OH), Senateri Gary Peters (D-MI), Depite David Joyce (R-OH-14), Depite Chrissy Houlahan (D-PA-06), na David Price (D-NC-04). Undi waje abaherekeje ni Umuyobozi w’Ikigo Millennium Challenge Corporation (MCC), Alice Albright.

Izo ntumwa za rubanda zije mu Rwanda zikubutse mu ruzinduko zagiriye muri Cape Verde, Mozambique no muri Kenya, zije zikurikira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken na we wahuye na Perezida Kagame bakaganira ingingo zitandukanye ku butwererane bw’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko bagiranye ibiganiro byatanze umusaruro, ndetse ko u Rwanda rwashimiye ubufatanye rufitanye n’icyo gihugu mu rwego rwa gisirikare n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari, Ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse no mu rwego rw’ubuzima.

Blinken ngo yanaganiriye na Perezida Kagame ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yanasuye icyo gihugu agatangaza ko USA zihangayikishije na raporo zivuga ko u Rwanda rushyigikira inyeshyamba za M23.

Senateri Coons yabwiye itangazamakuru ko na we yaje anyotewe no kugirana ibiganiro na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye. Binavugwa ko impavu uruzinduko rwahereye muri Kenya ari ukugira ngo izo ntumwa za rubanda zibanze gufata ishusho y’imiterere y’ibibazo bya RDC n’u Rwanda kuko Perezida Kenyatta ari umwe mu bahuza b’ibihugu byombi ku rwego rw’Akarere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35