Abaganga bagorwaga no kugera ku Bitaro bya Nyabikenke bemerewe imodoka

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 18, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Minisiteri y’Ubuzima yemereye abaganga bagorwaga no kugera ku Bitaro bya Nyabikenke bemerewe imodoka yo mu bwoko bwa van izajya ibatwara ku kazi ikanabacyura.

Icyo ni kimwe mu bisubizo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yasezeranyije abatanga serivisi kuri ibi bitaro kigiye gukemura kuba ari ahantu hatagera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’uteze moto akaba akoresha amafaranga atari munsi ya 12,000 kugenda no kugaruka.

Ibitaro bya Nyabikenke ni ibitaro bigezweho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ngo bibakure mu bwigunge, by’umwihariko abatuye i Nyabikeneke no mu gice cya Ndiza.

Ariko izo ngendo zigoye zatumye abaganga binubira ko abahoherezwa bose bajhura n’icyo kibazo cyo kuhagera kubera imihanda imihanda itoroshya urugendo

Ubwo Minisitiri Dr. Nsanzimana yasuraga ibyo bitaro biherereye mu Karere ka Muhanga, yagaragarijwe ibituma abaganga bahoherezwa batahaza, abizeza ko agiye kubashakira imodoka izajya ibafasha uru rugendo rw’ibilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Muhanga.

Minisitiri Dr Nsanzimana yabwiye abaganga iyo modoka izajya ibafasha kubageza ku kazi mu ntangiriro y’icyumweru ikanabacyura mu mpera zacyo.

Yagize ati: “Ni byo tugomba kubashakira imodoka yo kubafasha kugera ku bitaro kuko imihanda ya hano iragoranye cyane; yabafasha mu mpera z’icyumweru batashye mu miryango ku bataba hano ndetse no kubagarura mu kazi.”

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ishishikajwe no gushaka icyatuma ubuzima bw’abakora muri serivisi z’ubuzima bakora neza kandi bagahabwa ibibafasha kunoza neza inshingano zabo.

Yagize ati: “Nka Minisiteri twifuza ko ubuzima bwa muganga burushaho kuba bwiza kurushaho bakabasha gutanga serivisi neza nta birantega bafite. Kandi tuzakomeza gukora ibishoboka byose tubafashe kunoza neza ibyo basabwa birimo no gutanga serivisi nziza”.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yijeje abaganga b’Ibitaro bya Nyabikenke kuborohereza ingendo

Bamwe mu baganga bavuga ko bibashimishijwe cyane n’icyizere bahawe cyo kuborohereza ingendo zari zarababereye ingorabahizi.

Uwimana Fidele, umuganga uhagarariye abandi, yabwoiye Imvaho Nshya ko umuganga waje mu kazi agorwa no gutega kuko bimusaba ibihumbi biri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 5000 na 8000 kugenda gusa.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuko gutega ujya i Muhanga biragoye no kuvayo bidusaba nibura ibihumbi biri hagati ya 5000 na 8000 by’amafaranga y’u Rwanda kandi biragoye cyane”.

Abandi baganga bavuga ko iyi modoka nimara kuza izafasha abaganga bagorwaga n’urugendo kandi n’umuganga wangaga kuza kubera umuhanda mubi azahaza kuko yoroherejwe urugendo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence, avuga ko iyi modoka niboneka bizafasha abaganga n’abandi bakozi bafite imiryango i Muhanga mu Mujyi no mu bindi bice by’Igihugu kuko bagorwaga no kuza ku kazi cyangwa gutaha.

Akomeza avuga ko ibi bizafasha gukundisha akazi abaganga bahoherezwaga ntibahaze kubera imiterere yaho.

Muri uru rugendo kandi Minisitiri yasabye  ubuyobozi bw’ibi bitaro ko igice cy’inyubako y’ibitaro cyo hejuru kidakoreshwa cyahabwa abaganga  bakahagira amacumbi bakishyura  amafarnga make.

Yanongeyeho ko mu bitanda 169 bafite batarabasha gukoresha batangaho ibitanda 69 bigahabwa ibindi Bitaro cyanga Ibigo Nderabuzima bibikeneye.

Yabemereye kandi ko Leta igiye kubaha Ingobyi y’abarwayi nshya  iza yiyongera ku zindi ebyiri bari bafite usanga zahoraga mu igaraje kubera imiterere mibi y’imihanda no kuba zishaje.

Dr Nsanzimana yanabwiwe ko ibi bitaro bifite ibitanda umunani byo kubagiraho, ariko hakoreshwa bine bityo ibindi 4 bikiwiye kujyanwa mu bindi bitaro bibikeneye.

Yabagiriye inama y’uko ibikoresho bafite badakoresha cyangwa birengeje ubushobozi bwabo byahabwa ibindi bitaro bakaguranirwa ibyo bakeneye na bo.

Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ariko biza guhagarara bihabwa Inkeragutabara zirabisoza bitangira gutangirwamo serivisi zoroheje mu mwaka wa 2022.

Ni Ibitaro byaje bikenewe cyane kuko bifasha abaturage bo mu Mirenge ya Kiyumba, Rongi, Nyabinoni na Kabacuzi n’igice cya Cyeza byakuwe mu bwigunge.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 18, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE