Abadepite batangiye gusuzuma imikorere y’inganda mu kuzamura ibyoherezwa mu mahanga

Abadepite batangiye gusuzuma imikorere y’inganda mu kuzamura ibyoherezwa mu mahanga

Abadepite batangiye ingendo rusange hirya no hino mu Gihugu zigamije kureba imikorere y’inganda nto n’iziriritse mu rwego rwo kureba  niba zishobora kuziba icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rukura mu mahanga ndetse banarebe ibikorwa by’ubukerarugendo byibanda kuri serivisi z’amacumbi n’amahoteli.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko izi gendo zo  mu mirenge imwe n’imwe mu turere tw’Igihugu zatangiye uyu munsi ku wa 27 Gicurasi  aho zabimburiwe no kwifatanya n’abaturage mu Muganda rusange no kuganira na bo, zizasozwa ku wa 3 Kamena 2023. Ziteganyijwe no mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 -11Kamena uyu mwaka.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, ku bijyanye n’inganda nto n’iziciriritse yagize ati: “Tuzareba uburyo izo nganda zikora, ibibazo zifite  cyangwa niba zikora ibintu bishobora kuba byapiganwa ku isoko mpuzamahanga kuko dushaka ko bakora ibyiza. Tuzareba n’imbogamizi zaba zihari”. 

Yakomeje agira ati: “Turashingira ku ntego yo muri NST1 yerekeranye no guteza imbere inganda na serivisi hagamijwe kugera kuri 17% ku byoherezwa mu mahanga”.

Nibura kabiri mu mwaka, Abadepite bakora ingendo rusange hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kumenya ibibazo abaturage bafite, kugira ngo bamenye ibibakorerwa n’uruhare babigiramo.

Hon Mukabalisa ati: “Icyangombwa ni ukugira ngo dukurikirane gahunda za Leta, dukurikirane ibikorwa, turebe niba bidufasha kugera ku ntego tuba twariyemeje”.

Yagaragaje ko muri izi ngendo bazakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, bazareba kandi  niba  ibibazo bagiye basigira inzego z’ibanze zarabikemuye, niba zitarabikemuye barebe impamvu bitakemutse.

Mu Karere ka Burera ni hamwe mu ho Abadepite baganiriye n’abakora mu by’inganda no mu bukerarugendo

Yasobanuye kandi ko ibyo bazaba bavanyemo bazabiganira n’izindi nzego, niba hari ibikeneye gukorerwa ubuvugizi bukorwe.

Ingendo rusange z’Abadepite zabimburiwe no kwifatanya n’abaturage mu Muganda rusange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  2. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  3. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  4. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  5. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03