Abadepite basabiye hoteli zidafite inyenyeri 4 kwemererwa gupiganira amasoko ya Leta 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, banenze uburyo buriho bwo gutanga amasoko ku mahoteli aho usanga afite inyenyeri enye n’eshanu ari yo ahabwa  amasoko ya Leta mu gihe izitarazuzuza zitemererwa gupiganira amasoko.

Izo ntumwa za rubanda zagaragaje ko uko  gutanga amasoko bibagamye, bityo ko hakwiye kugira igikorwa n’izindi hoteli zidafite inyenyeri enye zigahabwa umwanya wo gupiganira amasoko ya Leta, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo na zo zitere imbere.

Babigarutseho tariki ya 21 Ugushyingo 2023, ubwo bakiraga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Francis Gatare, watanze ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye ubwo Abadepite basuraga ibikorwa  by’ubukerarugendo n’amacumbi.

Depite Mukobwa Justine yagize ati: “Bagaragaza ko harimo ubusumbane nk’iyo ugiye mu bice bitagaragaramo hoteli z’inyenyeri enye n’eshanu, cyane cyane nk’izo mu Ntara  bo babona amasoko ya Leta ariko nko mu Mujyi wa Kigali nta masoko ya Leta bashobora guhabwa. Ariko nanone wakwibaza uti kuki hatagenderwa kuri serivisi Hoteli itanga kurusha uko hagenderwa ku nyenyeri, bakajya mu ipiganwa bose noneho utsinze akaba ari we wemererwa iryo soko.”

Yakomeje agira ati: “Nkumva nubwo hari amasezerano y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) na RDB bafitanye, RDB ni yo irebera ayo mahoteli numva yagira icyo ikora kugira ubu busumbane bugaragara mu mujyi no mu ntara buveho.”

Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru wa RDB

Abadepite kandi banagaragaje ko mu bice basura hari Hoteli zagaragaje ikibazo cy’uko RDB itinda kubakorera ubugenzuzi kugira ngo bahabwe inyenyeri zisumbuye, mu gihe bujuje ibisabwa.

Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru wa (RDB) yabwiye abo badepite ko gutanga amasoko muri ubu buryo kuri hoteli z’inyenyeri enye n’eshanu bigenwa na RPPA, bitewe n’amategeko n’amabwiriza agenga isoko.

Gatare yagaragaje kandi ko atari hoteli z’inyenyeri enye n’eshanu gusa zihabwa amasoko kuko hari aho na  hoteli z’inyenyeri ebyeri n’eshatu zihabwa isoko.

Ati: “Icyakora nk’uko mwabitubwiye, turaza kubigeza kuri RPPA kugira ngo turebe niba amasoko yatangwa hose hari amahoteli amwe n’amwe atanga serivi atagombye kugera ku nyenyeri enye’’.

Uyu muyobozi yavuze ko RDB igiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo aya mahoteli na yo abashe guhabwa umwanya mu gupiganira amasoko, mu rwego rwo gukuraho ubu busambane mu gupiganira amasoko bugaragara.

Ku kibazo cyo gutinda gutanga inyenyeri kuri hoteli zimwe zujuje ibisabwa, RDB ivuga ko igiye gukora igenzura kugira ngo byihutishwe.

Ubusanzwe RDB ikora isesengura nyuma y’imyaka itatu kugira ngo harebwe hoteli zujuje ibisabwa maze zongererwe inyenyeri.

Nyuma yo kubisabwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, RDB ivuga ko igiye kubisuzuma ku buryo byakwihutishwa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 23, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE