Abadepite bo muri EAC banyuzwe n’umutekano w’u Rwanda
Abadepeti bitabiriye imikino ihuza Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izwi nka ‘’EALA Games’’yaberaga mu Rwanda banyuzwe umutekano w’u Rwanda.
Ibi byagurutsweho ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ubwo hasozwaga ku mugaragaro imikino yahuzaga Inteko Zishinga Amategoko yatangiye ku itariki ya 8 Ukuboza 2023.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Uganda Tayebwa Thomas, yashimye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse atanga urugero ku mutekano udasanzwe yarusanganye.
Yagize ati: “Buri wese yashimye abagize Inteko Zishinga Amategeko ariko twe nka Uganda turashima abatumye turyama tugasinzira muri hoteli aho twaraye. Abakozi baho bari ingenzi cyane.
Ndatanga urugero kuri mugenzi wanjye wataye telefone ye ariko mu minsi ibiri umupolisi yaje aho turara arayimuhereza. Umutekano wari ntagereranywa. Abantu baho baratwishimiye gusa mfite ubwoba ko hari abazanga gutaha.”
Tayebwa yakomeje avuga ko abaturage ba EAC ari bo bagomba kumenyekanisha ibyiza bigize Afurika yose ikaba imwe.
Yagize ati “Dufite byinshi byo kuratira amahanga, mureke tubigeze kure”.
Uganda ni yo yihariye ibihembo mu mikino y’abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izwi nka ‘’EALA Games’’
Iyi mikino ya EALA iteganywa n’Ingingo ya 49 mu zishyiraho uru rwego, yari ibaye ku nshuro ya 13 kuva mu 2001. Ikaba ari ubwa gatatu ibereye mu Rwanda.
Imikino yakinwe muri iri rushanwa irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Netball, Darts ikinwa n’abafite ubumuga, Walk of Race, Tag of war.