Abacungamari bahawe ubumenyi ku kurwanya amafaranga akoreshwa mu buriganya

Abacungamari bahawe ubumenyi ku kurwanya amafaranga akoreshwa mu buriganya

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda ICPAR, bahuguye abacungamari mu bigo binyuranye ku buryo bwo kurwanya abakoresha amafaranga binyuranyije n’amategeko kuko bidindiza ubukungu bw’Igihugu.

Ni amahugurwa yaberaga mu Karere ka Rubavu, yitabiriwe n’abayobozi b’icungamari baturutse mu bigo bitandukanye ibya Leta n’iby’igenga yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023.

Amafaranga akoreshwa ku buryo butemewe bizwi nka’ Money Laundering’ ni ikibazo byagaragaye ko kiri ku Isi yose, gusa ntihagaragajwe imibare y’uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda nubwo kihagaragara kimwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Samuel Kiragu uzobereye iby’abakoresha amafaranga mu buriganya avuga ko iki kibazo kiri ku Isi yose, ngo no mu Rwanda kirahari ariko kiri ku rwego rumwe n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Kiragu avuga ko uburyo bwiza bwo kurwanya ubu bugizi bwa nabi mu mikoreshereze y’ifaranga ari ukumenya amakuru y’ibibera ku Isi no gushyiraho gahunda z’ikoranabuhanga zikumira aba bagizi ba nabi.

Ubwo yahuguraga aba bacungamari yagize ati “Ni ikibazo gikomeye abantu batabaye maso cyateza ibibazo bikomeye by’ubukungu kandi ababikora bagenda biga amayeri umunsi ku munsi, birasaba ko n’abakora mu icungamari bagira ubumenyi buhanitse bwo kurwanya ibi bikorwa.”

Ati “ Abacungamari ni nk’abagore mu rugo baba bazi ibibera mu kigo byinshi, hari ubwo turangarira mu mafaranga gusa tukibagirwa ibindi bibazo biri aho dukorera. Twagize amahirwe yo kumenya uko twavumbura abakoresha amafaranga y’uburiganya n’uko twamenya ibibazo byakurikiraho.”

Bimwe mu bibazo amafaranga y’uburiganya yateza Igihugu ni ihungabana ry’ubukungu, guta agaciro kw’ifaranga kuko abashinzwe kugenzura imari batamenya aho ayo mafaranga yaturutse n’ingano yayo.

Angelique Umwizerwa ukorera Chancen International avuga ko aya mahugurwa yamwunguye byinshi kuko ikigo akorera gikoresha inkunga ziva hanze, bityo bakaba bagiye kuba maso bakamenya aho ayo mafaranga aturuka.

Ati: “Aya mahugurwa yamfashije cyane kuko nungutse uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze n’inkomoko y’amafaranga dukoresha aturuka hanze y’Igihugu kuko tutabaye maso hashobora kuziramo abakoresha amafaranga y’uburiganya bigateza ibibazo ikigo cyacu n’Igihugu muri rusange.”

Abacungamari basabwe gukaza ingamba zo kwihugura ku buryo buhoraho bw’ikoranabuhanga n’amayeri abakoresha amafaranga y’uburiganya ’money laundering’ bakoresha kuko aho iki kibazo cyageze kigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

IMVAHO NSHYA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44