Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu, taliki 01 Gicurasi 2022 yashyize hanze indirimbo nshya “Kunda umurimo” yakoranye n’umuhanzi Fireman.
Iyi ndirimbo akaba yarayisohoye nyuma gato yo gusohora indirimo “Tuguhoze Rwanda” mu rwego kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku inshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agaruka kuri iyi ndirimbo “Kunda umurimo” yashyize ahagaragara ku munsi w’umurimo yavuze ko yari amaze igihe asabwa n’abakunzi be gukora indirimbo ari kumwe n’abandi bahanzi.
Akomeza avuga ko yafatanyije na Fireman bagakora indirimo “Kunda umurimo” ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukunda umurimo no kuwunoza.

Umuhanzi Limu avuga ko iyi ndirimbo yatunguwe n’uburyo yakiranywe urugwiro ndetse ko byamukoze ku mutima.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bari mu Rwanda no hanze yarwo abasezeranyije gukomeza kubaha ibyishimo kurushaho abinyujije mu ndirimbo agiye gutangira kubasangiza abasaba gukomeza kumuba hafi.
Uyu muhanze ashimira abahanzi bagenzi be imbaraga bakomeje kugaragaza muri muzika Nyarwanda, by’umwihariko arashimira Fireman bahurije hamwe imbaraga muri iyi ndirimbo ye shya “Kunda Umurimo” kugira ngo ubutumwa bukubiyemo bubashe kugera kure kurushaho. Yanshimiye kandi “Producer Lily Pro” wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’Amajwi.