Musanze: Abazunguzayi bishimiye ko Perezida Kagame atangiye indi manda abubakiye isoko

Bamwe mu bagore bakoraga ubuzunguzayi bavuga ko bashimira Perezida Kagame Paul, wongeye kurahirira kuyobora u Rwanda indi myaka 5 ashyize akadomo ku kibazo cy’abazunguzayi mu mujyi wa Musanze, bavuga ko bahoraga babungana udutaro kubera kubura isoko bakoreramo.
Kuri ubu abazunguzayi mu mujyi wa Musanze basagaga 300, ubu nyuma yo kubakirwa isoko ry’ibiribwa rya Musanze hatanzwemo ibisima byo gucururizaho kandi abazunguzayi na bo ntibahejwe.
Uwimbabazi Marcelline ni umwe mu bahoze babunza imbuto ku gataro avuga ko kuri ubu umuzunguzayi na we yahawe agaciro nk’uko yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Turashimira Paul Kagame watwubakiye isoko ry’ibiribwa rya Musanze natwe tukaba twarabonyemo imyanya yo gukoreramo, twaruhutse guhora twiruka ducungana n’abadaso muri uyu mujyi, none ubu twabonye ahantu heza tunasiga ibicuruzwa byacu kandi abakiliya bakaza kuduhahira badushatse aho kubibabunzaho”.
Abo bazunguzayi bavuga ko ngo bajya bahohoterwa bakabura uwo baregera, ariko kuri ubu bashima ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame yabagize ab’agaciro nk’uko Ndikubwimana Joselyine abivuga.
Yagize ati: “Buriya abazunguzayi ni abantu bahura n’ingorane zikomeye cyane buri wese araza akakwigiraho umuyobozi akakwambura ibyo ucuruza, twahoraga twirukanka kubera ko buri wese araguhabya, hari abavunikiye muri za Ligore zo mu makaritsiye y’uyu mujyi kubera gukunga, hari na mugenzi wacu wituye hasi inda ivamo, ariko kubera ko tutamenyaga abadukanga habagamo n’ibisambo byabuze uwo bihama ngo ahanwe”.
Akomeza avuga ko aba bazunguzayi ngo babonaga imodoka ya Polisi (Pandagari) bakwira imishwaro ku buryo ngo hari n’abakoraga impanuka n’ibinyabiziga.
Yagize ati: “Pandagari n’iyo yabaga yibereye mu kazi kayo gasanzwe, umuzunguzayi yahubukaga ahantu azi ko bamubonye kuko umunyabyaha yiruka ntawe umwirukanye, ariko ubu noneho dusigaye turangura imbuto tukazikorera na Polisi tugahura nayo tukayisuhuza, ubu Kagame muri rusange yatsuye umubano hagati y’umuzunguzayi n’inzego z’umutekano”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iri soko ari kimwe mu bikorwa byiza bibyarwa n’imiyoborere myiza, kandi koko ryatumye abazunguzayi bava mu buryo bw’akajagari kandi n’umutekano wabo ukomeza kuba mwiza.
Yagize ati: “Uretse n’abazunguzayi natwe nk’ubuyobozi turanezerewe iki ni igikorwa gituma umujyi wacu ukomeza kuza ku isonga mu bikorwa remezo, ikindi ubu ubuzunguzayi bwaragabanyutse ababyeyi ntibagikwira imishwaro batinya inzego kubera gukora ubucuruzi bw’akajagari Perezida wacu Paul Kagame yarahiriye kuzayobora Abanyarwanda mu myaka 5 iri imbere natwe turahirira kutazongera gukorera ubucuruzi ahantu hadasobanutse dusezera umwanda”.
Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ryahaye indaro y’abahoze ari abazunguzayi; ryuzuye ritwaye miliyari 3 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, ritanze akazi ku bakozi bageraga kuri 600 ku munsi, rigizwe n’ibisima 2 066.
