Muhanga: Abavanywe mu manegeka barashimira Kagame watuje akabaha n’amata 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bavanywe mu manegeka yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni iherereye mu gice cy’imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga bagatuzwa mu Mudugudu wa Horezo, bashimira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame ko nyuma yo kubatabara akabavana mu manegeka, yanabahaye amata.

Nyirakabumba Philomene ni umwe mubatuje mu mudugudu wa Horezo, avanywe mu manegeka, aravuga ko kuri ubu atakikanga ko imvura nigwa isuri iri bumumanukane we n’umuryango we.

Ati: “Kera nkiri mu manegeka hariya hafi ya Nyabarongo wasangaga mu gihe cy’imvura turara duhagaze n’umuryango wanjye, ku buryo twabaraga ubukeye kuko wasangaga hirya yacu hari aho urugo rwagiye rutwawe n’isuri.”

Yongeraho ati: “Mu muryango wanjye ntago twari twarigeze tworora inka nari mwe kereka korora agakoko cyangwa udukwavu. Gusa Paul Kagame yo kabyara yaduhaye inzu nziza aduha isaso abona ko bidahagije aduha n’inka ku buryo ubu turi kunywa amata, murumva se umuntu waguhinduriye ubuzima wabagamo ubara ubukeye wamwitura iki koko.”

Bishimangirwa na Nyirakanyana Aligentine umubyeyi nawe utuye mu Mudugudu wa Horezo uherereye mu Murenge wa Rongi mu gice cy’imisozi ya Ndiza, aho avuga ko Paul Kagame yabavanye mu rwobo ruganisha ku rupfu, kubera ko bahoranaga akarago iyo imvura yabaga yaguye.

Ati: “Ni ukuri umubyeyi wacu Paul Kagame, yadukuye mu buzima twarimo bwo guhora tubunza akarago tujya gucumbika igihe imvura yabaga yaguye, kubera ko aho twari dutuye isuri y’amazi amanuka mu musozi wa Rongi yacaga ku mukingo uri haruguru y’inzu, none ubu turaryama tugasinzira nta kibazo turamushima”.

Akomeza na we avuga ko gushima Paul Kagame bitagira umupaka kuri we n’abo babana mu Mudugudu wa Horezo, kuko yabonye kubimura mu manegeka akabatuza ngo bidahagije abaha n’inka ku buryo ubu banywa amata.

Ati: “Uriya mubyeyi Paul Kagame, ntacyo namushinja nkanjye ubwange kuko nyuma yo kudutuza, yaduhaye n’inka ku buryo jyewe ubwanjye kuri ubu nshobora gukama amata arenze litiro 10 ku munsi, urumva se koko ntakwiye kumukomera amashyi ndetse nkanahamya ko nzamutora tariki ya 15 Nyakanga nk’uwangiriye akamaro?

Usibye ibyo, abatuye mu Mudugudu wa Horezo banagaragaza ko abana babo bubakiwe amashuri biga hafi ndetse ababyeyi babo ntibagire impungenge ko bashobora guhurira mu nzira n’ikibazo, ibintu bavuga ko bitandukanye n’uburyo mbere bakiba mu manegeka wasangaga ababyeyi iyo imvura yabaga iguye barahangayikaga kubera inzira abana banyuragamo bajya ku mashuri, dore ko zimwe zabaga iri munsi y’imikingo.

Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Horezo Mukamwiza Adeline, aho avuga ko nawe akurikije ubuzima bw’abatuye uyu Mudugudu babayemo bitandukanye kure n’imibereho babagamo bakiri mu manekeka.

Ati: “Ni byo koko ndi umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Horezo, ariko reka mbahamirize ko aba batuye hano urebye aho bagiye bavanwa hari habi pe kuko hari munsi y’imisozi mu manegeka aho babaraga ubukeye”.

Avuga ko mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watashywe n’Umukuru w’Igihugu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24 umunsi mukuru wo kwibohora, ukaba utuyemo imiryango igera ku 116 igizwe n’abantu 486.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric, uvuga ko abatuye mu Mudugudu wa Horezo babonye igisubizo kirambye ku buzima bwabo wasangaga mu gihe cy’imvura buri habi.

Ati: “Kuba bashimira Paul Kagame bifite ishingiro kuko nkurikije aho bakuwe mu misozio munsi y’imikingo aho isuri yamanukiraga ku nzu babagamo, kuri ubu bakaba batuye mu nzu nziza bakaba banywa amata nta cyababuza gushimira uwabahinduriye ubuzima.”

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE