Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu 18 yangiza n’imyaka

Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye inzu 18 yangiza n’imyaka

Imvura nyinshi y’urubura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane, yangije ibikorwa by’abaturage birimo inzu z’imiryango 18 n’imyaka y’abaturage mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abaturage basigaye basembera nyuma y’aho iyo mvura igurukanye ibisenge by’inzu zabo mu Mudugudu wa Ruziranyenzi na Kibungu mu Kagari ka Karambi ndetse yangiza imyaka y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko imvura yaguye yari nyinshi ariko nta muturage waburiyemo ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Yagize ati: “Haguye imvura nyinshi itwara ibisenge by’abaturage ariko inkuta z’inzu ntizagira ibibazo kuko ntizasenyutse ku rwego rumwe, bitewe nuko hari zimwe mu nzu zavagaho ibati rimwe cyangwa abiri kandi n’inzu zavagaho igisenge cyose nta muturage wagiriyemo ibibazo cyangwa ngo abure ubuzima.”

Yakomeje agira ati: “Bamwe mu basenyewe n’ibi biza bacumbikiwe n’abaturanyi abandi bifashishaga ibikoni mu rwego rwo kwirinda ko imvura yakongera kugwa ikaba yabanyagira cyangwa ikagira ibyo yangiza.  Imyaka y’abaturage yahinzwe yarikiri mito kuko ni bwo ikimera ku buryo nta kibazo izagira ku buryo twavuga ko nta kibazo izagira.”

Sekanyange yavuze ko batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage gusubizaho ibisenge n’amabati yavuye ku mazu kugira ngo abaturage bakomeze ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Ubu turi mu muganda n’abandi bayobozi cyane cyane abo mu Nzego z’ibanze mu Kagari n’Umurenge n’izindi nzego kugira ngo turebere hamwe uko inzu zasubirana. Ni imvura yajemo umuyaga n’urubura kandi twakuyemo ingamba.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko buri gukora ubukangurambaga bwo kongera kwibutsa abaturage kuzirika inzu n’ibisenge ndetse no gutera ibiti birinda umuyaga n’isuri.

Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse.

Mu kwezi kwa Gashyantare, ku itariki 09 2024, na bwo mu Karere ka Gatsibo haguye imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yari yasenye ibyumba bibiri by’amashuri mu Ishuri rya Tekiniki rya Ngarama TSS, inasambura uburyamo bw’abakobwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Fuso

Dushimiye nzego zubuyo bozi zikomeje kubahafi abobaturage.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14