Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026, mu Karere ka KaMaxakeni mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bifatanyije n’abaturage baho mu Muganda w’isuku wamaze amasaha atandatu.
Ni Umuganda witabiriwe n’abarenga 250 wabereye ku muhanda uva ku isangano (round about) rya Xiquelene werekeza ahitwa Praça dos Heroes, watangiye saa moya n’igice za mugitondo (7h30′) ugasozwa saa sita na mirongo ine n’itanu (12h45’).
Nyuma y’uwo Muganda hakurikiyeho ibiganiro, aho Abanyarwanda bashimiwe icyo gikorwa bafatanyije n’abaturage ba Mozammbique aho babafashije gusukura umujyi wabo.
Madamu Maria Mariana, Umuyobozi w’Akarere ka KaMaxakeni, yashimiye Abanyarwanda ku rugero rwiza rw’isuku babahaye, ashimangira ko bazakomeza gukora igikorwa cyiza cy’Umuganda.
Sérgio Zita, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Isuku mu Mujyi wa Maputo, na we yashimiye abitabiriye ndetse avuga ko ari urugero rwiza bahawe, kuko bo bumvaga bidashokoboka ko haboneka umusaruro w’Umuganda ungana nk’uwo babonye.
Yakomeje asaba abaturage b’i Maputo ko icyo gikorwa bajya bagikora buri kwezi nk’uko bikorwa mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col.( Rtd). Donat Ndamage yashimiye abitabiriye Umuganda bose, ati: “Igikorwa cyagenze neza ubutaha mugomba gutegura ibikorwa bishingiye ku hantu mutuye. Ubwitabire burashimishije ariko ubutaha tuzongereho.”
Yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique) uko bakoze ubukangurambaga mu gutegura uyu Muganda, abasaba ko na siporo yategurwa neza na yo ikazagira ubwitabire bushimishije.
Yasoje abasaba gukomeza kubana neza n’Igihugu cyabakiriye, gukurikiza amategeko kigenderaho cyane cyane arebana n’ibyangombwa, no gukpmeza gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda.





















Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE