George Cameron wamamaye mu itsinda The Spinners agiye gutaramira i Kigali

George Cameron wamamaye mu itsinda The Spinners agiye gutaramira i Kigali

Ku nshuro ye ya mbere George Curtis Cameron  w’imyaka 78 y’amavuko, wamamaye cyane mu njyana ya Soul na R&B, by’umwihariko mu itsinda rya The Spinners, agiye gutaramira i Kigali.

Cameron ategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Gakondo meets Blues&Soul’ giteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel tariki 30 Werurwe 2024, azafatanyamo n’abandi bahanzi barimo Vasti Jackson ndetse n’abo mu Rwanda basanzwe bakora umuziki gakondo.

Uretse kuba George Curtis Cameron amenyerewe cyane mu muziki w’Amerika, ariko kandi ni umwe mu bagabo bake basigaye muri icyo gihugu bafite amateka atangaje mu ruhando rwa muzika.

Yinjiye mu ruhando rwa muzika mu 1970 ubwo yari avuye ku rugamba Igihugu cye cyarwanagamo na Vietnam, atangirira mu itsinda rya The Spinners nk’umuririmbyi ngenderwaho asimbuye Bob Smith wari usezeye kuri uyu mwanya.

Nyuma y’umwaka umwe yinjiye muri The Spinners, iri tsinda ryatandukanye na sosiyete ya ‘Motown’ yabafashaga gusa George Curtis Cameron ayigumamo nk’umuhanzi ku giti cye.

Mu 2000 ni bwo uyu muhanzi yongeye kwinjira muri The Spinners asimbuye John Edwards wari warwaye ‘Stroke’.

Ni itsinda yabayemo kugeza mu 2003 ubwo yarisezeragamo akinjira mu ryitwa ‘Temptations’ na ryo yajye gusezeramo mu 2007, ubwo yatangiraga kwikorera umuziki ku giti cye kugeza n’uyu munsi.

George yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo It’s a Shame, If I Love You, No Matter Where n’izindi, yashyize ahagaragara imizingo (Album) 11 harimo iyitwa No Need to Explain yamuritse mu 2007 ari nayo iheruka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14